Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, abaharokokeye bavuga ko nk’ahantu havukaga abanyapolitike benshi barimo abagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ryayo, byatumye hicirwa Abatutsi benshi nyamara bamwe mu bagize uruhare bakaba bakidegembya.
Mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barokokeye mu bice by’Umurenge wa Kansi bavuga ko ubwicanyi ndengakamere bwabereye aha bwahitanye umubare munini w’Abatutsi nyamara imibiri yabo ntiyigeze iboneka ngo ishyingirwe mu cyubahiro, kuko yajugunywe mu cyuzi cya Rwamwakizi indi iratwikwa.
Abarokotse aha i Kansi bavuga ko ubwicanyi ndengakamere bwatijwe umurindi no kuba haravukaga abanyapolitike benshi nyamara bamwe muri bo bakaba batarashyikirijwe ubutabera n’abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi ntibashake kugaragaza aho bayijugunye.
Nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, abayirokotse baravuga ko ubu biyubatse ndetse bakomeje urugendo rw’iterambere biyubaka.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyikirizwa ubutabera, bidakwiye guca intege abayirokotse .
Urwibutso rwa Kansi Rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 10192, hanashyinguwe indi 31 yabonetse.
Uretse mu Murenge wa Kansi kandi kuri iyi tariki ya 22 mu Karere ka Gisagara hanibutswe Abatutsi 2827 bashyinguye mu rwibutso rwa Kibirizi n’abandi 28059 bashyinguye mu rwibutso rw’Agahabwa mu Murenge wa Kigembe.