Mu gihe Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), gitangaza ko mu gihugu hazagwa imvura nyinshi hagati y’itariki 21-30 Mata 2024, ndetse ikaba ishobora guteza Ibiza birimo inkangu kuko ubutaka bwamaze gusoma cyangwa se burimo amazi menshi y’imvura imaze iminsi igwa kandi ikaba ikomeje, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko yiteguye kuba yakumira ndetse igahangana n’ibiza bishobora guterwa n’iyo mvura idasanzwe.
Niyotwambaza Hitimana Christine, Umuyobozi mukuru gukurikirana ahoshobora kwibasirwa n’ibiza no kwitegura kubikumira muri MINEMA, avuga ko bagendeye ku itegenyagihe ritangwa na Meteo Rwanda, biteguye neza ku buryo hagize ibiza bibaho, batatungurwa nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2023, ubwo tumwe mu turere tw’u Burengerazuba no mu Mujyaruguru twibasirwaga n’ibiza bigahitana abantu ndetse bakangiza n’ibikorwaremezo byinshi.
Yagize ati, “ Hari imibare itangwa na Meteo Rwanda buri minsi 10, yose tuba tuyibona, byamaze kugaragara ko hagati y’itariki 21-30 Mata 24, hari imvura nyinshi idasanzwe, iri hagati ya milimetero 40 -180, mu gihe ubundi imvura isanzwe itajya irenza milimetero 160, kandi koko ikaba isanga ubutaka bwaramaze gusoma, ku buryo kuba habaho inkangu bishoboka cyane…Twamaze kubona ko imvura izagwa muri uyu mwaka imeze nk’iyaguye mu 2010, no mu 2016, impamvu ni uko mu 2015 hari habayeho ‘El Niño’ ijyana n’ihinduka ry’ikirere rituma habaho ubushyuhe budasanzwe ku mazi y’inyanja ya Pacifique, umwuka wayo ukajya mu kirere, ugahura n’indi miyaga iwohereza muri ‘tropical areas’,cyangwa mu Burasirazuba bw’Afurika ari naho u Rwanda ruherereye, bigatanga imvura nyinshi idasanzwe”.
Nubwo atari igihe cyose, ariko akenshi, ingaruka z’iyo ‘El Niño’ngo ziba nyinshi cyangwa se zigaragara cyane mu mwaka ukurikira uwo yabayemo, nicyo cyatumye mu 2016, haba imvura idasanzwe kandi ‘El Niño’ yari yabaye mu 2015, nubu rero ngo kuko yabayeho guhera mu mwaka ushize wa 2023, niyo mpamvu hari iyo mvura idasanzwe iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Mu rwego rwo kwitegura Ibiza bishobora kuza bitewe n’iyo mvura idasanzwe, abashinzwe gukumira no kurwanya Ibiza muri MINEMA basuye Uturere twose tw’Intara y’u Burasirazuba n’iy’Amajyaruguru ndetse na tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo(Nyaruguru,Nyamagabe na Muhanga), mu rwego rwo kureba ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ariko bari mu byiciro kuko hari abari mu kaga gakomeye kurusha abandi abo nibo bahise bimurwa bajya gukoshakirwa aho bacumbika mu gihe ubushobozi bwo kububakira butaraboneka.
Niyotwambaza yagize ati” Nyuma yo kubona ahashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, twabaruye ahatuwe n’abasaga 8000, muri bo tumaze kwimura abagera ku 4268 , tugenda tubimura uo ubushobozi bugenda buboneka, bagakodesherezwa mu mezi atatu, yarangira barabona aho baba bakongererwa amezi y’ubukode. Twakoze inama ya NPDM (National Platform for Disaster Management ), ni ihururo rya Guverinoma y’U Rwanda n’Amashami ya UN akorera mu Rwanda, Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, abikorera n’abandi, tukabireka uko twiteguye, tukabera naho dukeneye inkunga yabo…”.
Mu bice byagaragaye ko byatangiye kwibasirwa n’inkangu muri ibi bihe by’imvura, harimo ahitwa muri Shyira mu Karere ka Nyabihu ndetse no muri Rusizi ahitwa Cyagara, aho inkangu igenda imanura itaka mu mugezi wa Cyagara, aho abahaturiye ngo bahise bimurwa byihuse.
Ibindi bijyanye no kwitegura MINEMA yakoze ni uko imbuga ihuriraho na DASSO n’abakorerabushake bo mu Turere twose, ndetse na za ‘command-posts’ ku buryo amakuru y’uko mu gihugu hose bimeze aboneka, ikindi ni uko muri buri Karere hashyizweho ‘site’ iteguwe abantu bashobora guhungishirizwaho igihe bahuye n’ibiza, bagahabwa amahema n’ibiribwa n’ibindi byibanze kandi ibyo ngo birahari.
Hari kandi ubutumwa bunyuzwa kuri za radio z’abaturage no kuri televiziyo buburira abantu uko bagomba kwirinda cyangwa se uko bakwitwara mu gihe aho batuye habaye Ibiza. Mu butumwa MINEMA itanga bujyanye no kwirinda, harimo gusaba abatuye ahantu hahanamye hagaragza ibimenyetso by’ubutaka butsuka, n’abatuye mu nzu zamaze kwiyasa kwimuka byihutirwa by’agateganyo birinda ko zabagwaho cyangwa zigatwarwa n’inkangu.
Ikindi ni ugukomeza kuyobora amazi mu nzira ziyatwara, izasibamye zigasiburwa, no kwirinda guta imyanda muri za ruhurura. Hari kandi kugenzura ko inzu abantu babamo zitinjirwamo n’amazi y’imvura cyangwa se amazi azivaho adateza ibibazo mu baturanyi . Hari kandi kuzirika ibisenge na fondasiyo zikarindwa kwinjiramo amazi, imikingo ya ruguru y’inzu ikaberamishwa, kwitwararika mbere yo kwambuka imigezi mu gihe yuzuye, no mu gihe cyo kunyura ku biraro n’amateme byangijwe n’imvura.Hari kandi nomero ya telefoni 170 yashyizweho abantu bahamagara bagira ibyo basobanuza kuri MINEMA .