Perezida Paul Kagame ari mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by’Ubukungu izibanda byihariye ku mikoranire ihuriweho ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ingufu.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Paula Ingabire yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe iterambere ry’Isi no gushaka uko ibihugu byafatanya mu kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu no kureba uko ibihugu byakwihaza.
Yavuze ko by’umwihariko u Rwanda rufitanye ubufatanye na World Economic Forum mu serivisi zirimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’ibindi.