Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwa mbere zigiye kugira Umugaba mukuru wungirije w’ingabo nyuma y’itegeko rishya rigenga igisirikare cy’igihugu.
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Gicurasi, iri tegeko ryatowe n’amajwi menshi y’abadepite, ryatangiza igice kinini cy’ivugurura rya gisirikare, harimo n’umwanya mushya w’umugaba mukuru wungirije (Deputy CDS), uwa mbere mu mateka y’igihugu.
Iryi tegeko riteganya ishyiraho rya serivisi z’ubuvuzi za RDF, ishami rishya rizayoborwa n’umugaba mukuru.
Ibi bisobanuye ko ubu Ingabo z’u Rwanda zizaba zigizwe n’abagaba bakuru bane, bayobora ibice bine by’ingenzi, aribyo: Ingabo zirwanira ku butaka, ingabo zirwanira mu kirere, ingabo zidasanzwe, ndetse na serivisi ishinzwe ubuzima.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDF, yagize Maj Gen Dr Ephraim Rurangwa, Umugaba Mukuru wa Serivisi z’Ubuvuzi. Yashyizeho kandi Col Dr John Nkuriki nk’Umuyobozi Wungirije wa Serivisi z’Ubuvuzi.
Muri Werurwe, igihe umushinga w’itegeko watangizwaga bwa mbere mu nteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasobanuye ko umugaba wungirije w’ingabo muri RDF azaba ashinzwe kumenya ko ingabo ziyobowe uko bikwiye.
Ati: “Ntabwo twubaka igisirikare cy’uyu munsi gusa; turubaka igisirikare cy’igihe kirekire. Niyo mpamvu twagize igitekerezo cy’uko umugaba mukuru (CDS) agomba kugira umwungirije kugira ngo igihe atabonetse, ubuyobozi buhagarara. ”
Minisitiri yavuze ko impinduka ziteganijwe zigamije kurushaho gushimangira ubuyobozi bwa RDF bijyanye n’inshingano zayo zikomeye zo kurengera ubusugire bw’igihugu, no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.
Yavuze ko ivugurura rizafasha ingabo z’igihugu kurushaho kugenda neza no gukora neza mu gihe hakomeje kugaragara impinduka mu mutekano mu karere ndetse no hanze yako.