Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko aho 35% banduye, bukiganza cyane mu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 24, bikaba bigaragara ko iraha ry’ibigezweho ribagusha mu busambanyi bwo ntandaro y’ubu bwandu.
Mu Karere ka Nyagatare naho hari iki kibazo aho bamwe mu rubyiruko rugaragaza ko bimwe mu bibashora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ahanini babiterwa no kurarikira ibyiza bijyanye n’iterambere rigezweho kandi nta bushobozi babifitiye, bikarangira bashutswe n’ababibaha bakabasambanya bikabaviramo kwandura Virusi itera SIDA.
Ni bimwe mu byagaragarijwe mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima, RBC ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Strive Foundation Rwanda, AHF
Iradukunda Odile ni umwe mu rubyiruko yagize ati: “Telefone nziza zaraje, imyambarire igezweho ibyo twita gutwika, mbese utabifite agaragara nk’utazi ibigezweho, kubera ko abenshi nta mafaranga yo kubyigutira tuba dufite, utabyihanganiye abagabo barabibashukisha bakishora mu buraya ariho bandurira Virusi itera SIDA n’inda zitateguwe”.
Niyonzima Fanuel ni umwe mu babyeyi uvuga ko urubyiruko cyane abakobwa bahumwe amaso n’ibigezweho ku buryo batakibasha kunyurwa n’ibyo bafite, cyangwa ngo bumve impanuro z’ababyeyi ari nayo ntandaro yo kwishora mu busambanyi bubakururira kwandura Virusi itera SIDA.
Ati: “Abana b’ubu ntibacyumva urabahana rekada, ibigezweho byabahumye amaso kandi nta bushobozi bafite bwo kubyigurira, birangira abagabo bakuru bubatse ingo n’abasore bafite amafaranga bayabashukisha bakabibagurira bakabasambanya, ari naho akenshi Virusi itera SIDA bayikura, ni ikibazo kiduhangayikishije bikomeye”.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika wunganira RBC mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA no kwita ku bayifite, Nteziryayo Narcisse, avuga ko ubukangurambaga bwibanda ku rubyiruko cyane abakobwa, ngo kuko ariho ubwandu buri ku kigero cyo hejuru, ahanini biterwa no kwirara n’umuvuduko w’iterambere ry’ibigezweho.
Yagize ati: “Mu byiciro by’urubyiruko ubwandu buriyongera cyane, bishobora kuba biterwa no kwirara n’umuvuduko w’iterambere ry’ibigezweho bibashora mu busambanyi, byagera ku bakobwa bukaba hejuru kuruta abahungu inshuro eshatu, ariyo mpamvu dushyira imbaraga mu kubitaho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, avuga ko iki kibazo cyo kurarikira ibigezweho mu rubyiruko bibashora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bibatera kuhandurira Virusi itera SIDA, ari yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga ku mpande zose.
Yagize ati: “Twereka abo bana ko n’ubwo babaha utwo duhendabana nta rukundo baba babafitiye ahubwo baba bagamije kubasambanya ari naho bakura Virusi itera SIDA, tukajya no kuri abo bagabo babasambanya tubabwira ko bidakwiye, ahubwo bakwiye kubafata nk’abana babo, aho kubicira ubuzima kandi n’amategeko abahana arahari”.
Kugeza ubu mu Rwanda gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ikora neza aho kuva mu myaka irenga 15 ishize umubare w’abafite iyi Virusi utarenga 3%, gusa ahagaragara ubwandu bushya buri hejuru ari mu rubyiruko rurimo abakora umurimo w’uburaya aho imibare igaragaza ko mu bantu 100 bakora uburaya nibura 39 bangana na 39% baba bafite Virusi itera SIDA.
Intara y’i Burasirazuba iza ku mwanya wa gatatu mu kugira umubare munini w’abafite Virusi itera SIDA aho bihariye 2,9% by’abayifite, mu gihe mu karere ka Nyagatare abagabo bisiramuje nka bumwe mu buryo bugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA ku kigereranyo cya 60% ukiri hasi, kuko abisiramuje bakiri kuri 36% kuri 36% gusa.