Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Dore ibyangombwa Paul Kagame yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Dore ibyangombwa Paul Kagame yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

igire
igire Yanditswe May 17, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ubwo yakiraga kandidatire ya Perezida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi, yavuze ko ibyangombwa bye yashyikirije iyi Komisiyo byuzuye.

Ni igikorwa cyabereye ku Biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali cyari cyitabiriwe n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ndetse na Madamu Jeannette Kagame baherekeje Perezida Paul Kagame ubwo yashyikirizaga iyi Komisiyo impapuro zimwemerera gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Perezida Paul Kagame yasabwe icyemezo gitanzwe n’umuryango RPF Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika. Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we, ibyo byangombwa byose bikaba byemewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yatangaje ko ari intambwe ikomeye ku muryango wa RPF Inkotanyi ndetse no ku Gihugu muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Gasamagera yagize ati “Uyu munsi rero dutanze impapuro kandi zakiriwe, bivuga ngo mu gihe gitoya baratumenyesha dutangire kwamamaza umukandida wacu. Tuzagenda twemye kuko impapuro zacu zashyikirijwe Komisiyo kandi zemewe”.

Gasamagera avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ukubwira abanyamuryango kwitegura mu mucyo kandi neza, no mu mahoro, bakaba intangarugero ku bandi Banyarwanda babana batari mu mutwe umwe wa Politiki.

Ati “Mugiye kujya mutubona muri iyi minsi turagenda tugira za ‘Congres’ zo kuganira n’abanyamuryango bacu no kuvugana na bo ingamba kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza nibitangira tuzasange baraduteguriye neza aho tuziyamamariza”.

Gasamagera avuga ko umuryango FPR Inkotanyi wamanutse ugera hasi ku rwego rw’Umudugudu uganira n’abaturage ubabaza ibyo babona byakorwa kugira ngo byongerwe ku bimaze kugerwaho.

Ati “Bagiye batubwira ibyo bifuza tubishyikiriza nyakubahwa Paul Kagame umukandida wacu na we yongeraho ibyo yifuza kugezaho Abanyarwanda. Twavanyemo igitabo cyitwa ‘Manifesto’ ubu twatangiye kugitangaza ku mbuga nkoranyambaga ariko turateganya no kukigeza ku Banyarwanda bose”.

Gasamagera avuga ko ikigamijwe ari ukugaragaza ibyo umukandida wa FPR Inkotanyi ushaka kongera kwiyamamariza kuyobora Igihugu azageza ku Banyarwanda bose muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

NEC itangaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z’abakandida. Kuva tariki 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, naho tariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko tariki 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, tariki 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho tariki 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

Tariki 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024 hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire May 17, 2024 May 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?