Indege ya RwandAir itwara imizigo ya Boeing B7378SF, yatangiye gukorera ingendo i Dubai no muri Djibouti, mu koroshya ingendo zo mu kirere ku bicuruzwa biva mu Rwanda cyangwa ibituruka muri ibyo bice birujyanwamo.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko iyi ndege izajya ikora ingendo ku wa Mbere no ku wa Gatatu, aho izajya yikorera umusaruro, imiti n’ibindi bicuruzwa.
Iyi ndege y’imizigo yaguzwe mu 2022, kuri ubu yajyaga ahantu hatanu harimo Sharjah, Entebbe, Nairobi, Brazzaville na Bangui.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko izi ngendo nshya zizafasha cyane guhuza abari mu bucuruzi.
Ati “Nk’igihugu kidakora ku nyanja, dusobanukiwe neza n’akamaro k’ubwikorezi bw’imizigo bukorerwa mu kirere ari inkingi mwamba ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hatifashishijwe Afurika gusa ahubwo no hanze yayo.”
Makolo yavuze kandi ko izi ngendo nshya zizatanga amahirwe mu gukomeza guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE, Djibouti n’ibindi bice by’Isi.
Boeing B737-8SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo.