Bamwe mu bangavu babyariye iwabo bo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko kubera gutotezwa n’ababyeyi babo bibahungabanya bigatuma batita no ku bana baba barabyaye, iki ngo akaba ari kimwe mu bitiza umurindi igwingira ry’abana muri Nyabihu.
Akarere ka Nyabihu kakunze kugaragaramo ikibazo cy’igwingira kandi ari kamwe mu tweza imyaka myinshi inyuranye kakaba kandi karangwamo ubworozi bwinshi ndetse bwateye imbere, ariko hakaba havugwamo ibibazo byinshi bitiza umurindi igwingira harimo n’imyumvire ikiri hasi mu gutegura indyo yuzuye, kuri ubu rero abangavu babyariye iwabo bavuga ko badahabwa amahoro n’urukundo ku babyeyi ngo babone umwanya uhagije wo gutegura indyo yuzuye.
Uwimana Eugenie wahinduriwe amazina kubera umutekano we ni umwe mu babyariye iwabo wo mu Murenge wa Bigogwe avuga ko yabyaye afite imyaka 17, ariko ngo yahuye n’itotezwa rikomeye ku buryo yaburaga amashereka kuko nawe atahabwaga ifunguro, ngo n’aho umwana amariye kugera mu gihe cyo kurya abura uburyo bwo kumwitaho
Yagize ati: “Nagize ikibazo cyo guterwa inda ndi muto cyane, ababyeyi banjye bananirwa kwakira iki kibazo ku buryo navuga ko umwana wanjye yatangiye kugwingira akiri mu nda, kuko banyimaga ibiryo, aho mbyariye bampoza ku nkeke nawe urabyumva nyuma yo kubyara nta mashereka nagize, njye n’umwana twicwa n’inzara kugeza ubwo mubona uyu mwana wanjye ari mu mutuku n’ingaruka z’ababyeyi banjye bantoteje”.
Mukamwiza Gertulde we avuga ko amagambo mabi y’ababyeyi atuma abuzukuru babo bakomoka ku bangavu babyariye iwabo, ari yo atuma abana bagaragaraho imirire mibi
Yagize ati: “Tekereza ko nyoko ukubyara akwimye ifu y’igikoma, ukirirwa ubusa uzi ko yakubyaye wowe wagirira impuhwe abo wabyaye, aha rero njyewe kumbwira ngo Umujyanama w’ubuzima arambwira ngo ntegute indyo yuzuye n’uwo twabyaranye atanyitaho, mpitamo kwinywera akayoga cyangwa ikigage ngasinzira, ubwo umwana se niba arimo gukurura ibere ntacyo akuramo yakura gute, ababyeyi bacu ni bo batuma ikibazo cy’igwingira kidacika hano muri Nyabihu”.
Mukamwiza akomeza avuga ko uretse no kuba abana babyaye bagwingira kubera kubura indyo yuzuye ngo na bo ubwabo (abangavu) barahungabana bikabaviramo kuba abasinzi no gufata ibindi biyobyabwenge nk’itabi.
Yagize ati: “Kuri ubu nakubwira ko n’ubwo ubona abakobwa batewe inda biteye udutenge bagerageza gusa neza bamwe muri twe hari ubwo turarira inzoga gusa gusa, mbese twabaye ibikuke, ubuyobozi nibutegurire amahugurwa ababyeyi bafite abana babyariye iwabo”.
Yongeraho ko hari bamwe mu bangavu babona bibagoye bagahitamo kubata bakajya gushaka indi mibereho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, nawe ashimangira ko iki kibazo koko mu Karere ka Nyabihu kihagaragara ariko kuri ubu ngo harimo gukorwa ubukangurambaga.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abana babyarira iwabo koko muri kano karere kirahari, kugeza ubwo abo babyara bahura n’ingaruka z’imirire mibi, aha rero tuganiriza ababyeyi, tubatoza kwakira ibyabaye ku bana babo, bakitoza kubana na bo mu mahoro, kuko nyuma y’uko umwana w’umukobwa abyariye iwabo ubuzima burakomeza”.
Uyu muyobozi akomeza asaba ababyeyi b’aba bana babyariye iwabo kubafasha gukomeza kwiga, kugira ngo babagarurire icyizere cy’ejo hazaza kandi bakabafasha kurera abana babyaye mu buryo baba batateguye.
Imibare yo muri Kamena 2023 igaragaza ko mu Karere ka Nyabihu hari abangavu bagera kuri 87, babyaye batarageza ku myaka y’ubukure, aba rero abana babakomokaho ngo bakunze guhura n’ikibazo cy’imibereho mibi kubera ko abenshi bakunze kubaho mu buzima bubi.
Muri rusange ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), mu mwaka wa 2023 cyagaragaje ko mu Rwanda hose abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19 406.