Mu gihe habura iminsi mike ngo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bitangire, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ibyo buri mukandida agomba kwitwararika nkuko biteganywa n’amategeko ndetse ishimangira ko uzabirengaho azabihanirwa.
Mu kiganiro NEC yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024, yasobanuye ko kwiyamamaza ku mukandida wese abifitiye uburenganzira mu buryo ubwo ari bwo bwose yabikora byemewe n’amategeko.
Komiseri wa NEC Semanywa Faustin yagize ati: “Ubwo buryo harimo kuba yatumiza inama, gukoresha ibirango biranga ishyaka rye cyangwa bimuranga cyangwa kwiyamamaza binyuze mu itangazamakuru.”
Yakomeje avuga ko icyo agomba kwitwararika ari ukubikora mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo bitamubuza amahirwe muri urwo rugendo.
Ibyo Kandida Perezida cyangwa Depite abujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza
Mu byo NEC isobanura umukandida agomba kwirinda ni ukumenya aho agiye kumanika ibimuranga kandi bimwamamaza.
NEC yabwiye abanyamakuru ko bibujijwe ku bakandida gushyira ibirango bibamamaza ku mashuri, ku mavuriro, ku nsengero n’ahandi, ko aho umukandida amanika ibimwamamaze ari aho yeretswe n’ubuyobozi gusa.
Umukandida wese yirinda kwiyamamariza mu isoko, ku mavuriro cyangwa ahandi hateraniye abantu benshi, ku buryo kwa kwiyamamaza kwe gushobora kubangamira bya bikorwa byabo barimo.
Mu bindi NEC igaragaza ko umukandida agomba kwirinda harimo kwirinda gusebanya, asebya mugenzi we, ko ahubwo agomba kwiyamamaza avuga ibigwi n’imigambi ye izatuma Abanyarwanda bamutora.
Perezida wa NEC Gasinzigwa Oda, yagize: “Tugiye kwinjira mu bikorwa by’ingenzi byo kwiyamamaza kw’abakandida. Komisiyo y’ Igihugu y’Amatora igira inama abakandida kwiyamamaza bubahiriza ibiteganywa n’amategeko.”
Uwo mukandida kandi abujijwe kwangiza ibikoresho byamamaza mugenzi cyangwa ibindi bintu byahungabanya umutekano w’Abanyarwanda cyangwa bibabibamo amacakubiri.
NEC yashimangiye ko umunsi ubanziriza amatora nyirizina umukandida wese agomba gukuraho ibintu byose bimwamamaza aho biri hose ndetse ko atanemerewe kwiyamamaza ku munsi w’amatora, akagera kuri site y’amatora gusa agiye gutora.
Komiseri Semanywa ati: “Kwiyamamaza bihagarara, umunsi mwe mbere y’uko amatora aba”.
NEC igaragaza ko yamaze kwitegura harimo gusobanurira abaturage n’Inzego z’ubuyobozi uburyo amatora azagenda ndetse n’ibikoresho bizakenerwa byarateguwe.
Kwiyamamaza bizatangira tariki ya 22 Kamena 2024, bizarangirane na tariki ya 13 Nyakanga 2024.
NEC itangaza ko imaze kwakira indorerezi z’amatora 267, ikaba ikomeje kuzakira kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2024.
Abamaze kwiyandikisha kuri Lisiti y’itora baba hanze y’u Rwanda ni ibihumbi 62 bavuye ku bihumbi 22 bariho mu mwaka wa 2017, bikaba bigaragaza ko bikubye inshuro zigera kuri eshatu.
Hanze y’u Rwanda biteganyijwe ko amatora azabera mu bihugu 70, aho hazaba hari ibiro by’itora 144. Ni amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga 2024.
Tariki ya 15 Nyakanga hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu gihugu imbere.
Kuri ayo matariki yombi hazatorwa abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite 53.
Imiterere y’Amatora ku byiciro byihariye
Tariki ya 16 Nyakanga ni bwo hazatorwa Abadepite 27 bahagarariye ibyiciro byihariye.
Ibyo byiciro harimo abahagarariye urubyiruko 2 abahagarariye abagore 24 n’undi umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC yagize ati: “Hazatorwa abagore 24 […], ni amatora aziguye buri Ntara yagenewe umubare w’Abadepite batorwamo, bitewe n’umubare w’abaturage bazituyemo.
Intara y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba, n’iy’Amajyepfo hazatorwamo 6 kuri buri Ntara, mu Ntara y’Amajyaruguru ni bane, mu Mujyi wa Kigali ni babiri.”
NEC itangaza ko abo bagore batorwa n’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku Mudugu kugera ku rwego rw’Igihugu ndetse n’Inama Njyanama z’Uturere n’Imirenge.
Abahagarariye urubyiruko bo batorwa n’Inzego zabo kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Igihugu.
Abantu bafite ubumuga bo batorwa n’abahuzabikorwa babo kuva ku rwego rw’Umurenge, ku Turere, ku Ntara no ku rwego rw’Igihugu.
Munyaneza yasobanuye ko kwiyamamaza kuri aba bari mu byiciro byihariye bitazagenda nko mu yandi matora ahubwo ko ho abakandida biyamamaza imbere y’inteko zibatora, gahunda yabo ikagenwa na NEC imaze kubyumvikanaho n’inzego zabo.