Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije mu kababaro n’Umwami Mohammed IV wa Morocco wapfushije nyina Umugabekazi Lalla Latifa Amahzoune, watanze ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’umuryango w’ibwami n’abaturage bo mu Bwami bwa Morocco muri ibi bihe bitoroshye.
Yagize ati: “Mu izina ry’Abanyarwanda na njye ubwanjye, mbikuye ku mutima nihanganishije Umwami Mohammed IV ku bwo gupfusha nyina, Nyagasani Igikomangomakazi Lalla Latifa.
U Rwanda rwifatanyije n’umuryango w’ibwami n’abaturage b’Ubwami bwa Morocco muri ibi bihe bikomeye.”
Ubutumwa bwa Perezida Kagame ni bumwe mu bihumbi by’ubutumwa bukomeje kohererezwa Ubwami bwa Morocco buturutse mu mpande zose z’Isi.
Umugabekazi Latifa Hammou yatanze ku myaka 78, akaba yari umupfakazi w’Umwami wa Morocco Hassan II babyaranye Umwami Mohammed IV.
Ibitangazamakuru byo muri Morocco bivuga ko Umwami Mohammed IV yaherukaga gusura nyina mu kwezi kwa Mata aho yari arwariye i Paris mu Bufaransa.
Umugabekazi Lalla Latifa n’Umwami Hassan II babyaranye abana batanu ari bo Igikomangomakazi Lalla Meryem, Umwami Mohammed IV, Lalla Asma, Lalla Hasna n’Igikomangoma Moulay Rachid.