Nizeyimana Pie ni Umunyapoliti azwi cyane mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite aho atanga ibitekerezo bitandukanye bigamije guteza imbere u Rwanda. Kugeza ubu ni Perezida w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) ndetse ni n’umwe mu bakandida barimo guhatana gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, Nizeyimana yavuze ko u Rwanda rwavuye ku busa ubu ngo ni u Rwanda rwifuzwa na buri wese.
Kuri we, mu myaka 30 Inkotanyi zakoze igikorwa cy’indashyikirwa kiyobowe n’Intore izirushintambwe Paul Kagame.
Yagize ati: “Navuga ko mu myaka 30 Inkotanyi zakoze igikorwa cy’indashyikirwa zikarokora abicwaga. Ziyobowe na Rudasumbwa Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorerwa Abatutsi Isi irebera twongera kugira igihugu muri make yagaruriye ubuzima igihugu.”
Kuba nta munyarwanda ukibazwa inkomoko ye n’icyo ari cyo mu gihe agiye gushaka akazi, bigaragaza ko ngo ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bushyizwe imbere nka rimwe mu mahame y’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Nizeyimana ahamya ko ubukungu bw’igihugu bwateye imbere mu ngeri zinyuranye.
Ati: “Reba ibyumba by’amashuri cyangwa Ibigo by’amashuri bimaze kubakwa muri iyi myaka 30, amavuriro hirya no hino mu gihugu kugeza mu Kagari ahari Poste de Sante.
Nta murwayi ugihekwa mu ngombyi ahubwo hari imodoka zitwara abarwayi.”
Akomeza avuga ko hubatswe ibikorwa remezo birimo imihanda ihuza u Rwanda n’ibihugu by’Akarere, ihuza Intara z’u Rwanda, Uturere hagamijwe guteza imbere ubuhahirane.
Ati: “Kugeza ubu hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero 1,639. Ibi byose bigirwamo uruhare n’imiyoborere myiza y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu.”
Yavuze ko uburezi bwatejwe imbere kuri ubu umwarimu akaba ari mu buzima bwiza, akora akazi adahangayikishijwe n’imibereho ye kuko ngo yazamuriwe umushahara.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu 110,523, amashuri bigishirizamo angana na 80.9% afite amashanyarazi mu gihe ngo afite amazi meza angana na 81.7%.
Aha ni ho Nizeyimana ahera agaragaza ko hari byinshi byagezweho mu myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Mu mibereho y’Abanyarwanda ngo hari byinshi byahindutse kuko ngo nta munyarwanda ukigenda mu muhanda nta nkweto yambaye cyangwa ngo ubone utuye mu nzu ya nyakatsi.
Ati: “Ibi birakwereka Urwego rw’imibereho Umunyarwanda abayemo muri make turi abasirimu. Tugomba kumenya ko ikirezi twambaye kera kandi tugasigasira ibyo tumaze kugeraho kuko byasabye ibitambo byinshi.”
Nizeyimana Pie atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora. By’umwihariko uyu munsi urihizihizwa ku nshuro ya 30, ukaba wizihirizwa muri Sitade Amahoro iherutse gutahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.