Kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, u Rwanda rwizihije Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30, mu birori byitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro.
Ibihumbi by’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu bari batangiye kwinjira muri Sitade Amahoro saa kumi n’imwe za mu gitondo, mu birori byo kwizihiza Umunsi wo kwibohora.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ibirori byitabiriwe na Gen Birungi ukuriye ubutasi mu gihugu cya Uganda, abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda (Miltaire Attachés) harimo n’uwa Sirilanka.
Abandi banyacyubahiro bitabiriye ibirori barimo abagize Guverinoma, Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abikorera, abihayimana ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero.
Akarasisi karimo kuyiborwa na Gen. Mutembe kakaba kagizwe n’amasibo icyenda agizwe n’abasirikare, amasibo Atanu agizwe n’Abapolisi mu gihe amasibo atatu agizwe n’abari n’abategarugori bo muri Polisi y’u Rwanda n’ingabo.
Nyuma y’akarasisi hakurikiyeho indirimbo yubahiriza igihugu yaririmbwe n’itsinda ry’umuziki rya Gisirikare (Rwanda Military Band).
Sitade Amahoro yicarwamo n’abantu 45,000 yakubise iruzura ndetse bamwe babura ibyicaro baguma hanze.