Mu myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo muri uyu mwaka wa 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwireba no kwiyimurira aho umuntu azatorera akoresheje ikoranabuhanga kuri telefone (*169#) mu rwego rwo korohereza abantu bakoraga ingendo ndende bajya gutorera aho babaruriwe.
Ubwo buryo bwo kwiyimura no kwikosoza hifashishijwe telefone bwarangiye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, saa sita z’amanywa, kuri ubu utariyimuye akaba agomba gutorera aho yanditse kuri lisiti y’itora.
Nubwo hari abakoresheje ubwo buryo bwo kwiyimura bukabakundira, hari abandi bitakundiye, ntibabasha kwiyimura kuri lisiti y’itora. Bamwe bavuga ko ikoranabuhanga ryabangiye, abandi bafite ‘simcard’ zitababaruyeho (byasabaga ko uwiyimura akoresha simcard imubaruyeho), abandi ntibamenye igihe kwiyimura byarangiriye.
Bamwe bagowe no kujya iwabo gutora
Kubera ishyaka n’inyota bamwe bagaragaza byo kwitorera abayobozi, dore ko bamwe ari n’ubwa mbere bari bagiye gutora, byabaye ngombwa ko bashaka uko bava i Kigali, bajya gutorera iwabo mu Ntara.
Icyakora kubona imodoka ku munsi ubanziriza amatora bamwe byabagoye. Muri Gare ya Nyabugogo hari abagenzi benshi, abahageze saa sita z’amanywa, bahabwa tike za saa kumi n’imwe, biranabahenda.
Benshi mu baganiriye na Kigali Today biganjemo urubyiruko, bavuze ko impamvu ibajyanye mu Ntara ari ukujya gutora. Uwitwa Uwimana Ange ugiye gutora bwa mbere, yavuze ko avuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali akaba yari agiye i Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Ntara y’Amajyepfo.
Abajijwe impamvu ari ho agiye gutorera, yagize ati “natinze kwiyimura, ntabwo nari narabimenye.” Yavuze ko kugenda no kugaruka bimutwara itike igera ku mafaranga ibihumbi cumi na bibiri. Ati “Ubutaha twifuza ko utariyimuye ufite indangamuntu bajya bamwemerera agatorera aho ari.”
Nyinawumuntu Donatille we yavuye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ajya gutorera mu Murenge wa Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamusangaga muri Gare ya Nyabugogo, yagize ati “Imodoka zabuze, turagerayo bwije, bigoranye. Nageze hano muri Gare ya Nyabugogo saa sita none bampaye itike ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwiyimura narabyumvise ariko nsanga igihe cyararangiye.”
Niragire Clementine na we yavuye i Kigali, ajya gutorera mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Byimana mu Kagari ka Mahembe. Na we yabonye itike ya saa kumi n’imwe n’igice, avuga ko afite impungenge zo kugerayo bwije.
Yagize ati “Twageze hano saa sita imodoka twayibuze, n’izirimo kuza ziraduhenda ngo ni ibihumbi bitatu na Magana atanu kugera mu Ruhango, ubusanzwe ari bibiri magana abiri, ndongeraho moto y’igihumbi na Magana atanu. Ntitwariye kugeza ubu saa kumi n’imwe, isereri yatwishe. Kugera mu Ntara biratugoye. Ubu hari abantu bataza kujya gutora kubera ikibazo cy’imodoka, kandi babishakaga. Nkatwe nk’urubyiruko gutora turabyishimiye, ariko impamvu ntatoreye i Kigali ni uko kwiyimura bitankundiye.”
Nshimiyimana Jean Bosco ugiye gutora ku nshuro ya kabiri, yavuye i Kigali muri Gasabo ajya gutorera mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Yabonye itike ya saa kumi n’imwe n’igice, yinubira ko yabonye itike yo mu masaha akuze kandi agera aho imodoka imusiga agafata urundi rugendo. Yifuza ko mu bihe nk’ibi abashinzwe imodoka bajya bazongera.
Mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye kuri RBA mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, yatangaje ko ikibazo cy’abatarabashije kwiyimura bakizi, ko bacyigaho ku buryo igihe cyo gutora kigera hashyizweho uburyo abafite icyo kibazo bafashwamo.
Muri icyo kiganiro, Judith Mbabazi, Komiseri muri NEC ushinzwe ibijyanye n’amategeko, yagize ati “Ejo mbere y’uko amatora atangira, turateganya ko, turacyabiganiraho ku buryo twareba umwanzuro wafatwa, ariko abo Banyarwanda ntibazavutswe uburenganzira bwo gutora.
Mu gushaka kumenya niba haba hari umwanzuro wafashwe wo korohereza abahuye n’izo mbogamizi, Kigali Today yavuganye na Moïse Bokasa ushinzwe itumanaho muri NEC ahagana saa mbili z’umugoroba w’uwo munsi ku Cyumweru, avuga ko nta gahunda yo kuborohereza gutorera aho bari yari yashyirwaho, avuga ko abashobora kujya mu Ntara iwabo bagenda kuko bashobora kuza kuri site ntibatore kuko batari mu bemerewe kujya ku mugereka, kandi n’impapuro ziba zateganyirijwe site zikaba zishobora kuba nke, ntibagerweho.
Mutimukeye Nicole, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) na we yabwiye Kigali Today ahagana saa yine z’ijoro ku Cyumweru ko nta cyemezo cyo kuborohereza gutorera ku mugereka cyari cyagafatwa. Ati “Icyemezo nigifatwa kizamenyekanishwa ejo (kuri uyu wa Mbere).”
Saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, nibwo NEC yasohoye itangazo rivuga ko abatarabashije kwiyimura bemerewe gutorera kuri site z’itora zibegereye nyuma yo kugenzura ko banditse kuri lisiti y’itora, bagashyirwa ku mugereka.
Nubwo iri tangazo ryasohotse abenshi baramaze kugera iwabo, ku rundi ruhande, hari abavugaga ko kujya gutorera iwabo mu rugo ku ivuko, nubwo byabahenze, ariko byanabafashije kugera mu rugo bagasura abo mu miryango yabo.