Nubwo umuco wo gusangirira ku muheha umwe ugenda ucika hirindwa indwara zandura, bamwe mu baturage b’Umurenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, ntibarabicikaho, aho batekerezako ngo iyo batangiye baziranye ntawakwanduza undi.
Cyane cyane ikibazo cy’abaturage bagisangirira ku miheha umwe ugisanga mu tubari duciriritse two mu byaro. Umubare munini w’abantu bagana aho bapimira ibinyobwa bya Kinyarwanda birimo ubushera umutobe uhiye n’Ikigage.
Abajya muri utu tubari bavugako impamvu baba benshi ariko uko hitabirwa n’abafite amikoro make mu gihe abafite agafaranga gatubutse bajya aho bacuruza ibinyobwa bimvundikiye.Abenshi baba basangirira ku muheha umwe.
Bamwe muri abo baturage bavuga ko bazi ko gusangiravbyakwanduza indwara, ariko ngo abasangira baba baziranye ko ntawufite icyo yakwanduza undi.
Umugore umwe yagize ati: “Uyu mugabo dusangira ni muramu wanjye. Ndamuzi ntakubagana nta ndwara yagira yanyanduza. Aha usangira n’uwo mwizeranye.”
Iyi mvugo ye isa n’igaragaza ko yumva ko ahari indwara zakwandurira muri ubu buryo ari SIDA kuko akomeza agira ati: “Ndamwizera ntakubagana.”
Nyamara hari indwara nyinshi zakwandurira mu gusangirira ku muheha nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, zirimo zizikwirakwizwa na virusi cyangwa utundi dukoko (bacteries).
Impuguke mu by’ubuvuzi zivuga ko muri izo ndwara harimo izikomoka ku mwanda, izifata ubuhumekero, izo mu kanwa n’izifata urwungano ngogozi n’izindi.
Nubwo hari abatabicikaho ngo ubukangurambaga burakorwa.
Gilbert Niyibizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, avugako bahora basobanurira abaturage ingorane ziri muri uyu muco yise mubi wo gusangirira ku muheha, ariko hakaba abacunga ku jisho bakabikora.
Yagize ati: “Ni urugamba, ni uguhozaho ku buryo ubu abinangira tugiye gufata n’ingamaba zo kujya tubahana hagamijwe kurengera ubuzima bwabo. Avuga ga uretse no gukoresha igikoresho kimwe basangira hari n’igihe bojyana n’isuku nke igatagara ahapimirwa. Ibi binyobwa aho hakomeje gushyirwa imbaraga mu kubigisha.”
Mu ndwara zishobora kwandurira muri ubu buryo bwo gusangirira ku muheha harimo n’Igituntu. Iyi ndwara ni mbi cyane kandi ikaba inihuta mu kuyanduza utayirwaye.