Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashyize imbaraga mu myiteguro yo guhangana indwara y’ubushita bw’inkende nyuma y’aho mu Rwanda hagaragaye abantu babiri bafite ubwo burwayi nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima bwemeje ko bwa mbere mu Rwanda hagaragaye abanduye ubushita bw’inkende (monkey pox/mpox) nyuma y’ibyumweru bibiri mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagaragaye abantu 25 barwaye mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Rwagasore Edson, yavuze ko nubwo atari indwara ifite ubukana bukabije ariko abantu bagomba kuyirinda bakaraba intoki kenshi no kutajya ahari abayanduye cyangwa kubonana na bo.
Yaboneyeho guhamya ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende, rushingiye ku bunararibonye rufite ndetse n’uburyo rwubatswe inzego zo guhangana n’ibyorezo birimo na COVID-19.
Dr Rwagasore yagize ati: “Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kimaze gutahura abarwayi babiri twasanzemo indwara y’Ubushita bw’Inkende ari yo Monkeypox. Harimo umugore ufite imyaka 33 n’umugabo ufite imyaka 34 bose basanzwe bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.”
Akomeza avuga ko kuva iki cyorezo cyatangira mu Gihugu cy’abaturanyi hari ingamba u Rwanda rwafashe harimo gushyiraho itsinda ry’abaganga basuzuma, babaza ibibazo bijyanye n’uburwayi, ibi bikaba ari byo byanafashije ku gutahura umurwayi wa mbere, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso batangira kumukurikirana kugira ngo avurwe.
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye, ndetse ngo ishobora no kwandura mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
Dr Rwagasore avuga ko mu kwirinda ko iyi ndwara yakwirakwira hari ibyo Abanyarwanda basabwa kwitwararika.
Ati: “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ugaragaza ibyo bimenyetso, tubashishikariza umuco wo gukomeza gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune.”
Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi 100 barwaye iyo ndwara.
Umugabane w’Afurika ni wo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahamaze kuboneka abantu 11,000 ikaba imaze guhitana 445.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yemeza ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.
Iyo Minisiteri ishimangira ko ibyago byo kwandura binyuze mu gukora ku bintu abayirwaye bakozeho aei bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye.
Abafite ibyago byinshi byo kwandira iyi ndwara ni abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe akagaragaza abo akeka ko yaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nubwo indwara y’ubushita bw’inkende yandura ariko ishobora kwirindwa nubwo ishobora no kugira abimi yambura ubuzima.