Banki ya Kigali (BK), imwe muri Banki zifite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika, yatangije ubufatanye n’ikigo Veefin Solutions, kimenyerewe cyane mu gutanga ibisubizo bigendanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko muri serivisi z’imari (Chain Finance (SCF) and Banking-as-a-Service (BaaS) solutions).
Ni ubufatanye buzafasha BK gutanga serivisi zose mu buryo bwuzuye hifashishijwe ikoranabuhanga ku bakiriya bayo batandukanye zirimo izihabwa ibigo bito n’ibiciriritse, ubuhinzi n’ubworozi, kubitsa no kubikuza hamwe n’izindi.
Veefin izashoboza BK kubona no gushobora gutanga serivisi z’imari, zirimo kubona umurongo ubafasha kuzigeza ku bakiriya, harimo gusaba no guhabwa inguzanyo n’ibindi byose bifitanye isano na byo.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ubufatanye bw’imikoranire na Veefin ari intambwe ikomeye kuri BK, kubera ko ari uburyo bwiza bugiye gutuma barushaho gutanga serivisi nziza ku bakiriya by’umwihariko ibijyanye n’inguzanyo.
Ati “Iyi ni iyindi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa banki. Ubufatanye na Veefin buzadufasha kuzamura imikorere no kurushaho gukorera mu mucyo mu bikorwa muri gahunda zo gutanga inguzanyo. Abakiriya bacu bazashobora gusaba inguzanyo zose bakoresheje uburyo bwa BK bw’ikoranabuhanga kandi bazishimira uko bikorwa mu buryo bwihuse.”
Umuyobozi Mukuru wa Veefin Solutions, Raja Debnath, avuga ko icyemezo BK yafashe cyo gufatanya n’ikigo ayoboye bishimangira ubwitange bwabo mu guhanga udushya.
Ati “Afurika by’umwihariko u Rwanda rwashyize ku isonga ikoranabuhanga no guhanga udushya, amabanki menshi yo mu Karere yerekanye ko ashishikajwe cyane no gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ry’imari mu buryo bunoze. Ubufatanye bwacu na Banki ya Kigali buzatuma habaho itandukaniro n’abandi batanga inguzanyo.”
BK ni ikigo cy’imari cyashinzwe mu 1966 hagamijwe kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Binyuze muri serivisi zitandukanye z’amabanki, BK yita ku bantu batandukanye, imishinga mito n’iciriritse (SMEs), ubuhinzi n’ibindi, ikaba yaragize uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu, guhanga udushya no guteza imbere abaturage.
Mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiriya kwiteza imbere, BK yatangiye urugendo rwo guhindura imikorere ikajyana n’aho Isi igeze, iteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu gutanga serivi z’imari.
Banki ya Kigali yemejwe nka Banki nziza mu Rwanda n’inzego zitandukanye zirimo Global Finance Magazine, Euromoney na The Banker.