Abakuru ba dipolomasi ku ruhande rw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga bahuriye mu biganiro byari bigamije gusesengura ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.
Ni ibiganiro byabereye i Luanda mu murwa mukuru wa Angola.
Ibiro Ntaramakuru by’abanya-Angola byatangaje ko u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Thérèse Wagner.
Ibiganiro by’impande zombi kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio.
Abakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC bahuye kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’ibiganiro Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo biri hagati y’ibihugu byombi mu minsi ishize yagiranye na Kigali ndetse na Kinshasa.
Ni Perezida Lourenço hagati ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka wahuye na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda.
Perezida wa Angola icyo gihe yasabye impande zombi guhurira mu biganiro byo mu rwego rwo hejuru mu rwego rwo kugarura icyizere hagati y’impande zombi ndetse no gucubya umwuka mubi umaze imyaka irenga ibiri.
Amakuru aturuka i Luanda avuga ko ibiganiro byamaze igihe kigera ku isaha imwe, n’ubwo nta myanzuronama yabifatiwemo yigeze itangarizwa itangazamakuru