Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo.
RGB yemeje ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero biciye mu ibaruwa Dr Uster Kayitesi uyiyobora yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga.
Ni icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryimbitse rwakoze ku bikorwa by’iri torero.
RGB ivuga ko iryo genzura ryagaragaje ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo “gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo, ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze”.
Ibindi bibazo birimo kuba zimwe mu nyigisho z’Itorero “ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage”.
Harimo kandi kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice; ikindi ubuyobozi bw’itorero bukaba butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.
Hari kandi kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu amategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro.
Itorero Umuriro wa Pentekonte ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2021 yari yanze gushyira umukono kuri gahunda nshya ya ADEPR yo gukoresha agakombe gato gahabwa buri mukristo mu gihe cy’Igaburo Ryera.
Pasiteri Majyambere yavugaga ko abakristo bose bagomba gusangirira ku gikombe kimwe nk’uko Yesu Kristo yasize abisabye intumwa ze kujya zibigenza iteka.