Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Itorero ’Umuriro wa Pentekote’ ryari ryariyomoye kuri ADEPR ryahagaritswe mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Itorero ’Umuriro wa Pentekote’ ryari ryariyomoye kuri ADEPR ryahagaritswe mu Rwanda

igire
igire Yanditswe August 2, 2024
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo.

RGB yemeje ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero biciye mu ibaruwa Dr Uster Kayitesi uyiyobora yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga.

Ni icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryimbitse rwakoze ku bikorwa by’iri torero.

RGB ivuga ko iryo genzura ryagaragaje ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo “gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo, ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze”.

Ibindi bibazo birimo kuba zimwe mu nyigisho z’Itorero “ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage”.

Harimo kandi kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice; ikindi ubuyobozi bw’itorero bukaba butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Hari kandi kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu amategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro.

Itorero Umuriro wa Pentekonte ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2021 yari yanze gushyira umukono kuri gahunda nshya ya ADEPR yo gukoresha agakombe gato gahabwa buri mukristo mu gihe cy’Igaburo Ryera.

Pasiteri Majyambere yavugaga ko abakristo bose bagomba gusangirira ku gikombe kimwe nk’uko Yesu Kristo yasize abisabye intumwa ze kujya zibigenza iteka.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire August 2, 2024 August 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?