Abasenateri basabye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kurushaho kugenzura abakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo hari abitwikira ubwo bushakashatsi bagasiga isura mbi u Rwanda binyuze mu guhakana no gupfobya Jenoside.
Kuri uyu wa Mbere Inteko Rusange ya Sena yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano hagamijwe kugurana ibitekerezo na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku ngamba zo guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bushakashatsi.
Iyi raporo ije ukurikira ibiganiro nyunguranabitekerezo byabaye mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka bigahuriza hamwe inzego zifite aho zihuriye no guhangana n’iki kibazo gikomeje kugaragara cyane cyane mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Mu busesenguzi bwakorewe iyi raporo, bamwe mu basenateri bagaragaje ko hari ubwo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, babukora MINUBUMWE itabizi.
Aha batanze urugero rw’ibinyoma biri mu cyiswe forgotten stories, uruhererekane rw’inkuru zigamije gusiga isura mbi u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Hon. Murangwa Ndangiza Hadidja avuga ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ifite umukoro wo kujya igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’abakora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside.
Kimwe mu bizatanga igisubizo ngo ni ikigo kiri kubakwa mu Karere ka Kamonyi kizakusanyirizwamo ibimenyetso bihagije by’amateka ya Jenoside ku buryo bizajya bifasha abashaka kumenya ayo mateka mu buryo burambuye, kikaba kizatwara Miliyoni zisaga 400Frw.
Ibikubiye muri iyi raporo ni ibiganiro MINUBUMWE yagiranye n’iyi komisiyo, ahanini ikubiyemo ishingano z’iyi minisiteri ndetse n’ibyo iteganya gukora kugira ngo ubushakashatsi bukorwa kuri Jenoside bube ari ubugamije guhangana n’abayihakana ndetse bakanayipfobya mu rwego rwo kwirinda ingaruka byagira ku muryango Nyarwanda.