Mu bukangurambaga bwo konsa umwana bwatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 7 Kanama, mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’iburengerazuba, mu butumwa bwagarutsweho n’abayobozi mu nzego zitandukanye zifite ubuzima n’imikurire y’umwana mu nshingano, bwagaragaje ko nta kintu na kimwe gisimbura amashereka.
Ni ubukangurambaga buzamara ukwezi, bwatangiranye n’icyumweru cyahariwe kwita ku konsa (Breastfeeding Week) kuva tariki ya 01 kugeza tariki 30 Kanama 2024 ku nsanganyamatsiko iragira iti, “Umwana wonse neza, Ishema ryacu”.
Ubu bukanurambaga bwateguwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’umwana n’imikurire ye myiza, ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assoumpta, wari uhagarariye Ministre w’Umuryango, yavuze ko Leta y’uRwanda yita kuri iki gikorwa kuko umwana ari uw’igihugu.
Ati: “Kugira ngo umwana w’umunyarwanda wese uvutse akure neza, agire ubuzima bwiza nkuko igihugu kibyifuza, ni uko atangira yonka umuhondo ahabwa n’umubyeyi we. Tuributsa kandi ababyeyi ko n’ubwo umwana murera ari uwanyu ariko ni umwana w’umunyarwanda, niyo mpamvu igihugu gishyira imbere cyane cyane iyi gahunda kugira ngo dufatirane umwana akivuka”.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu konsa, ku bana bari munsi y’amezi 6 bakagombye gutungwa n’amashereka gusa, aho igipimo cyavuye ku 10% kigera kuri 16%.
Ingabire Assoumpta yagaragaje impamvu zituma konsa bigenda bigabanyuka.
Yagize ati: “iyo dusuzumye dusanga mu mpamvu zituma ababyeyi batacyonsa cyane, hari ubuzima bugenda buhinduka, bugasaba ko umubyeyi w’umugore nawe ajya gushakisha ibitunga urugo, bigatuma yibagirwa konsa. Indi mpamvu ni ubumenyi buke, ari nabwo butuma umubyeyi yumva ko hari ibindi byasimbura amashereka ariko babyeyi, nta kintu na kiwe gisimbura amashereka”.
Mu zindi mpamvu Ingabire yagaragaje harimo kuba umubyeyi abura umufasha imirimo amaze kubyara no kubona indyo yuzuye ndetse n’umuhangayiko bigatuma adahembera neza, amakimbirane mu muryango no gusiganira guhahira urugo.
Dr. Uwimana Aline, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri RBC yavuze ko umwana utonkejwe neza ashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira, kandi ko umubyeyi agomba kuba atekanye kugira ngo bigerweho.
Yagize ati: “Iyo umubyeyi yitaweho neza akagira ubuzima bwiza no mu bijyanye n’imitekerereze, arahembera. Ariko iyo ahungabanye amashereka nayo aragenda kuko bihera mu bwonko.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yashimiye abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, anibutsa ko buri wese akwiye kugiramo uruhare kugira ngo umwana yonke kandi neza.
Ati: “N’ubwo utanga ibere ari nyina w’umwana, abagize umuryango, Se w’umwana ndetse n’abakoresha dufite inshingano ikomeye yo kubigiramo uruhare […] twibukiranye ko umwana wonse neza, agira ubwenge agateza Igihugu n’umuryango imbere.”
Sindikubwaho Mathias na Nyiramajyambere Thacienne batuye mu Murenge wa Kabatwa mu Kagari ka Gihorwe, ni bamwe mu bavuga ko batari bazi neza akamaro ko konsa umwana.
Nyiramajambere ati: “Sinari nzi neza ko amashereka agira uruhare rukomeye mu buzima bwose bw’umwana, haba mu mikurire mu gihagararo ndetse no mu bwenge.”
Sindikubwabo nawe ati: “Njyewe nari nziko iyo umugore wanjye yabyaye nkamuhahira ibyo arya biba bihagije. Ariko hano batubwiye ko ibyo bidahagije, ahubwo uba ugomba no kumuba hafi umafasha imirimo yo mu rugo ukanamubwira amagambo meza igihe yonsa kuko bimufasha kubona amashereka.”
Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho y’ingo mu 2015 (DHS 2015), bwagaragaje ko muri uwo mwaka u Rwanda rwari rufite abagore bonsa abana babo amezi atandatu nta kindi babavangiye bangana 87,3%. Nyuma y’imyaka itanu, ni ukuvuga muri 2020 umubare wabo waragabanutse ugera kuri 80,9%.