Abaturage batuye n’abakorera mu Mirenge ya Mageragere na Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barishimira ko imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda uhuza iyi mirenge yasubukuwe,bakaba bawitezeho kuzamura imigenderanire y’iyo mirenge n’ibindi bice by’umujyi .
Umujyi wa Kigali uvuga ko imirimo yo gukora uwo muhanda ureshya n’ibilometero 7.5 yari yarasubutswe kubera ingengo y’imari yari yabaye nke,ariko aho ibonekeye,bitarenze mu Ukuboza 2024, uwo muhanda ukazaba wuzuye.
Igice kimwe cy’umuhanda Miduha-Mageragere uhuza imirenge ya Nyamirambo na Mageragere yombi yo mu Karere ka Nyarugenge cyamaze kugeramo kaburimbo.
Imirimo yo kubaka ibiraro biri muri uwo muhanda yari yarasubitswe muri Gashyantare, uyu mwaka nayo irarimbanije.
Abatuye n’abakorera muri iyo mihanda bongeye kugira akanyamuneza aho baboneye imirimo yo gushyira kaburimbo muri uwo muhanda isubukuwe.
Abakoresha uyu muhanda bavuga ko uzarushaho koroshya imigenderanire y’imirenge uhuza n’utundi duce tw’umujyi wa Kigali,by’umwihariko mu gace kahariwe imiturire katinze guturwamo kagaturwamo.
Umujyi wa Kigali uvuga ko imirimo yo kubaka uyu muhanda yari yarasubutswe kubera ingengo y’imari yabaye nke.
Biteganyijwe ko umuhanda Miduha-Mageragere, uzuzura utwaye miliyari 11Frw.