Ni umuhanda ku ikubitiro ugiye kubakwa igice cya mbere kireshya na kilometero 16,6 naho icya kabiri, kikazakorwaho kilometero 30 wose ukaba kilometero 46.6 unyuze mu dusantere dutandukanye tugize Imirenge ya Gatumba, Bwira, Muhororo na Nyange.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Soline Mukamana, asobanura ko kugeza umurwayi ku bitaro bya Muhororo byari bigoranye ku buryo yashoboraga no kuhagera yazahaye cyangwa akaba yanaburira ubuzima mu nzira, ariko icyo kibazo kikaba kigiye gukemura.
Agira ati “Imbangukiragutaraba yagezaga umurwayi hano yarushijeho kuzahara kubera umuhanda mubi cyangwa umubyeyi akaba yagira ikibazo. Uyu muhanda rero uzadufasha guhahirana no kugenderana abaturage banezerwe”.
Ibyishimo afite ni na byo abaturage bashaka serivisi z’ibitaro bya Muhororo baturutse mu Mirenge ya Bwira na Ndaro, ndetse na Gatumba bafite, bagashimira ubuyobozi bugiye kububakira umuhanda.
Nyirigira Jean Damascene avuga ko kubona ibikorwa remezo bibasanga bibaha icyizere cyo gukora bakiteza imbere kuko baba babona ibibafasha mu buzima bibegereye, ndetse bikabafasha gutuza.
Agira ati “Iyo ibikorwa remezo bije bidusanga twumva turuhutse tukagira icyizere. Nk’ubu uyu muhanda uzaturuhura cya gihe twatakazaga duhetse abarwayi tugikoremo ibindi bikorwa. Turashimira Leta yadutekerejeho ngo wubakwe”.
Nyiramvuriye Fronille avuga ko bitari byoroshye ngo umuturage abone ukuntu atega imodoka aza kwivuza ku bitaro bya Muhororo, none bakaba babonye umuhanda kandi bazanasaba akazi mu kubaka uwo muhanda.
Agira ati “Abana bacu bari baratangiye kwigira mu bujura kubera ubukene none tugiye kubona umuhanda tunakorere amafaranga”.
Muneza Robert waherukaga gukorera impanuka mu Muhanda wa Bwira-Gatumba avuga ko n’ubwo we yamugajwe n’impanuka, abandi batazongera guhura n’imbogamizi zaturukaga ku muhanda mubi.
Agira ati “Iyo imvura yabaga yaguye ubwo ni ugusubika urugendo. Njyewe naravunitse ariko abandi bagiye koroherwa n’ingendo. Turashimira abayobozi bakomeje kudutekerezaho”.
Amashyirahamwe y’abahetsi bagizwe n’abasore n’abagabo b’imbaraga, ni bo bahoraga biteguye kujya mu mujishi igihe umubyeyi akeneye kugezwa ku bitaro bya Muhororo, haba mu ijoro cyangwa ku manywa nta yandi mahitamo yabaga ahari usibye gushyira umurwayi mu ngobyi bagakora urugendo rutari ruto ngo barengere ubuzima bw’umurwayi.
N’ubwo uwo muhanda uzaba wubatse utarimo Kaburimbo, abatsindiye isoko ryo kuwukora bavuga ko uzaba ukomeye kuko bamenyereye kubaka imihanda yo mu misozi, bakizeza abaturage kubabanira neza no gukorana aho bafitanye ikibazo kikaba cyakemuka.