Bamwe mu bakoresha umuhanda uva ku isoko rya Rucyeri mu Kagari ka Rucyeri, Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga baratabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano kubera ubujura n’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abiyise Abamonyo.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuga ko Abamonyo bategera abantu mu nzira ku buryo ngo n’iyo ushatse kubarwanya bashobora kugukomeretsa kuko bitwaza ibyuma.
Maniriho Egide utuye muri uyu Murenge wa Kiyumba, avuga ko abakora uru rugomo iyo bamaze kwambura umugenzi bahita baburirwa irengero, kandi no kumanywa ntibatinya kwambura abagenzi.
Ati “Urahita uri umuturage bakubonana agasakoshi bagahita bakakwambura bakagatwara, agatelefone na ko ntibashobora kukagusigira baragatwara. Ugira ngo se wowe batinya kukwambura iki cyuma uri kumfatisha amajwi? Kereka ubuyobozi ni budufasha bagagatwa.”
Karangwa Emmanuel we avuga ko muri izo nzira zigana mu giturage hari umugezi ku buryo iyo bahagutegeye bakwambura bakawugutamo.
Ati “Aba bantu biyise Abamonyo hari umubyeyi uherutse kuva kuri mbuye, ahura na bo, ku buryo bamwambuye bamuta mu mugezi avuza induru atabarwa n’abandi bari bahanyuze. Muri make dutewe impungenge n’ikibazo cy’aba Bamonyo ku buryo twifuza ko ubuyobozi n’Inzego z’umutekano badufasha gukemura ikibazo cyabo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amagepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, aramara impungenge abaturage ko badakwiye kugira ubwoba kuko icyo kibazo bagihagurukiye ndetse ko hari n’abamaze gufatwa ubu bakaba baramaze gushyikirizwa ubutabera.
Ati ‘‘lcyo nabwira aba baturage ni uko muri kariya gace tugendeye ku makuru twahawe na Polisi ihakorera, hafashwe abagera kuri 22 aho mu ribo harimo n’abahungabanyaga umutekano. Ikindi kandi ni uko abo bishora m ubikorwa byo guhungabanya umutekano bakwiye ku bireka kuko nta muntu n’umwe tuzemerera ko ahungabanya umutekano, kandi abaturage nabo nibakomeze gukorana n’inzego z’umutekano ahagararaye ikibazo bage batangira amakuru kugihe.”
Aba baturaga bo mu Murenge wa Kiyumba bavuga kandi ko impamvu bifuza ubuyobozi n’inzego z’umutekano zibafasha gukemura iki kibazo, ari uko tsinda ngo iyo rimaze guteza umutekano muke abarigize bahungira mu Mirenge ya Kayenzi na Kayumbo mu karere ka Kamonyi, ku buryo bisaba ko habaho imikoranire n’abayobozi bo muri iyo Mirenge mu rwego rwo gukemura ikibazo cyabo mu buryo burambye.