Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yasabye abakuru b’ibyihebe bimaze igihe byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuyamanika, ababurira ko igihe cyo kubihanganira kiri gushira.
Nyusi yabitangarije mu mujyi wa Matola ho mu ntara ya Maputo, ahaberaga ibirori byo kwizihiza imyaka 50 ishize hasinywe amasezerano y’ubwigenge bwa Mozambique hagati y’ishyaka Frelimo n’abakoloni b’abanya-Portugal.
Yagize ati: “Tuzi amazina ya bamwe muri bo (abakuriye ibyihebe), bakwiye guhita barambika hasi intwaro kubera ko kwihangana biri kurangira, ikindi bashobora kuba bari gutinda bijyanye no kuba basa n’abangije ibintu byinshi”.
Perezida Nyusi yateguje ko ku munsi w’Ingabo za Mozambique uzaba ku wa 25 Nzeri ashobora gutangaza amazina y’abakuriye ibyihebe nk’uko yagiye abikora mu bihe byashize.
Mbere ya 2021 intara ya Cabo Delgado yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar-Al Sunnah, mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zijya kubyirukanayo zifatanyije na FADM za Mozambique ndetse n’iza SADC.
Icyakora n’ubwo RDF n’abafatanyabikorwa bayo bashoboye kwirukana ibyihebe mu turere dutandukanye ndetse abaturage bari barakwiye imishwaro bagafashwa gutahuka, ibyihebe biracyagaba uduteroshuma dusiga bihungabanyije umutekano w’abatuye Cabo Delgado.