Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimye uruhare rwa Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro, China Road and Bridge Corporation, mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu kubaka imihanda ifasha abaturage mu migenderanire n’ubuhahirane.
Hari ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ubwo iki kigo cya CRBC cyizihizaga isabukuru y’imyaka 50 ishize gikorera ibikorwa byacyo hirya no hino ku Isi by’umwihariko mu Rwanda.
Muri ibi birori Minisitiri w’Intebe wari ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye iki kigo cya CRBC kubw’imyaka 50 ishize gikora ibikorwa bitandukanye.
Yavuze ko iyi myaka 50 ari iyo kwishimira hagendewe ku bikorwa by’iyi sosiyete bifasha abaturage kwiteza imbere.
Ati “Iyi sabukuru ntabwo ari iyo kugaragaza igihe kirekire CRBC imaze ahubwo ni no kugaragaza umumaro ifite mu iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko mu guhuza abaturage binyuze mu kububakira imihanda no guteza imbere ubukungu.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye CRBC imaze kubaka imihanda ireshya n’ibilometero bisaga 1500 hirya no hino mu gihugu harimo aho iyo mihanda yarangiye n’indi mishinga iri gukorwa.
Ati “Iyo mihanda yagize uruhare mu kuvugurura uburyo bw’ingendo, kongera uburyo bwo kugera ku masoko, ihanga ibihumbi by’imirimo kandi bizamura imibereho myiza y’abaturage bacu.”
Yakomeje agira ati “Ubufatanye bwacu kandi bworoheje uburyo bwo guhanahana ubumenyi n’ikoranabuhanga, butanga ubunararibonye ku baturage bacu mu gukora imihanda n’ibiraro binyuze mu gukora mu mishinga itandukanye.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’imihanda byafashije u Rwanda kureshya ishoramari ry’abanyamahanga no kuba u Rwanda rwaba aho abakora ubucuruzi bahitamo gukorera.