Muri Niger, imvura nyinshi yateje imyuzure yatumye itangira ry’umwaka w’amashuri ryigizwa inyuma hafi ukwezi kose, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu.
Byari biteganyijwe ko amashuri azatangira tariki 2 Ukwakira 2024, ariko byabaye ngombwa azafungura ku ya 28 Ukwakira 2024, kubera ibikorwa remezo bitandukanye byangijwe n’imvura idasanzwe imaze iminsi igwa muri icyo gihugu.
Guverinoma ya Niger yatangaje ko zimwe mu mpamvu zatumye habaho uko kwegeza inyuma itangira ry’amashuri, harimo no kuba ibigo byinshi by’amashuri byacumbikiwemo abaturage bakuwe mu byabo n’ibiza by’imyuzure.
Hashize amezi agera kuri ane, imvura idasanzwe yatewe n’ihindagurika ry’ikirere, yibasiye ibihugu bitandukanye by’Afurika y’u Burengerazuba harimo na Niger, ibyo bikaba ari byo byatumye inama y’Abaminisitiri yo muri icyo gihugu ifata icyemezo cyo kwigiza inyuma itangira ry’amashuri, kikaba kireba abanyeshuri babarirwa muri Miliyoni 4.5 b’Abanya-Niger.
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma, ryanyuze kuri televiziyo y’Igihugu ya Niger rigira riti, “Amashuri menshi yagizweho n’ingaruka z’ibiza, ayandi yacumbikiwemo abantu bavuye mu byabo kubera imyuzure. Kandi kubera ko iteganyagihe rigaragaza ko imvura igihari igikomeje kugwa, itangira ry’amashuri ryari riteganyijwe ku itariki 2 Ukwakira, ryimuriwe kuri 28 Ukwakira 2024”.
Ikinyamakuru NouvelleAube cyatangaje ko agace ka Maradi, mu Mujyepfo ya Niger, ari ko kagezweho n’ingaruka zikomeye z’iyo myuzure, ubu ahenshi hakaba harashinzwe amahema yo gucumbikiramo abantu bahunze abiza, ayo mahema hamwe na hamwe akaba yarashinzwe mu bigo by’amashuri. Ahandi ni mu Mujyi wa Zinder, imyuzure yasenye ibikorwaremezo byinshi.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu cya Niger, igaragaza ko guhera ku itariki 4 Nzeri 2024, imyuzure imaze kwica abantu bagera kuri 273, harimo 121 bapfuye batwawe n’amazi, abandi 152 bakicwa no kuba ingo zabo zaratwawe n’inkangu.
Ibyo biza kandi bimaze kugira ingaruka ku baturage ba Niger babarirwa muri miliyoni nyuma y’uko ingo 112,425 zasenyutse, ubu Guverinoma ikaba imaze gutanga imfashanyo ya toni 9,742 z’ibiribwa mu rwego rwo gufasha abo bakuwe mu byabo.
Nubwo ubusanzwe aho muri Niger ibihe by’imvura byajyaga bibaho hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nzeri, ariko mu myaka ya vuba ibihe byarahindutse ku buryo imyuzure ngo yibasiye n’ibice by’Amajyaruguru bya Niger bigizwe n’ubutayu, bituma ibintu birushaho kumera nabi na cyane ko muri iki gihugu hasanzwe hakunzwe kuba amapfa, atuma n’abakora ubuhinzi batabona umusaruro mwiza.