Imyaka itandatu irashize abaturage bo mu Turere twa Kayonza na Gatsibo bijejwe kubakirwa umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 17.62 uhuza utwo Turere ariko bavuga ko amao yaheze mu kirere, bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabagezaho ibyo bwabijeje.
Uwo muhanda ni uwa Kimodoka-Karambi-Rugarama bitezeho guhindura imibereho yabo by’umwihariko uborohereza kuhgeza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku masoko, ndetse ubwikorezi na taransiporo bikarushyaho kuborohera.
Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuze kuba nta muhanda wa kaburimbo uhagera bituma hatagera ibikorwa by’iterambere ndetse n’abarema amasoko ya Karubamba muri Kayonza ndetse n’isoko rya Rwagitima muri Gatsibo bakahagokera.
Ndungutse Wellars atuye i Karambi yagize ati: “Tugira ibishanga bigari duhingamo umuceri n’ibigori, rero kubera imihanda mibi bigora imodoka kuza gutwara uwo musaruro. Nk’abaturage kandi duhinga ibitoki ndetse hakaba hari amata, mu gihe cy’imvura haba hari ubunyerere bwinshi. Turasaba ko byaba byiza twubakiwe kaburimbo tumaze imyaka irenga 6 tubwirwa n’ubuyobozi.”
Murara Sanyu Christine, na we ati: “Nta terambere rigera inaha kuko imihanda y’aho ari mibi ariko ubuyobozi budufashije batwubakira kaburimbo kuko si ubwa mbere, si ubwa kabiri cyangwa gatatu tubwiwe ko tuzubakirwa kaburimbo ariko tukaba tutazi irengero ryayo.”
Nkurikiyimfura George utuye mu Rugarama yagize ati: “Umuhanda wacu umeze nabi ku buryo nk’abaturage twifuza ko wakorwa ugashyirwamo kaburimbo. Icyifuzo cyacu twagiye tukivuga mu Migoroba y’Umuryango ariko ubuyobozi bukatubwira ko buzadushyiriramo kaburimbo. Twibaza rero ikibura kuko twabwiwe kaburimbo mbere ya 2018 kandi batubwira ko izubakwa mu gihe cya vuba.”
Mu butumwa buri munyandiko busubiza umunyamakuru, ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), bwemeje ko Akarere ka Gatsibo ariko konyine kakoze inyigo y’umuhanda ku gice cyako mu mwaka wa 2020 ndetse kakaba karamaze kubona ingengo y’imari.
Ubwo butumwa bugira buti: “Uyu muhanda wakorewe inyigo n’Akarere ka Gatsibo ku izina rya Rugarama-Kanyangese-Karambi mu mwaka 2020. Imihanda ikorwa bijyanye n’uko ingengo y’imari igenda iboneka. Rero haracyashakishwa ubushobozi bwo kubaka uyu muhanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mishinga Akarere gashyize imbere harimo uyu muhanda ariko hakiri gushakishwa ingengo y’imari yawo kandi ko washyizwe mu mihigo y’akarere 2024-2029.
Ati: “Mu mishinga itatu dushyize imbere ni umuhanda uduhuza n’Akarere ka Gatsibo uvuye ahitwa Kimodoka ukagera Kanyangese-Rugarama muri Gatsibo, kandi twizeye ko uzahindura imibereho y’abaturage. Uyu muhanda tuwuhuriyeho n’inzego dufatanya zirimo na RTDA ariko uri muri gahunda y’imishinga duteganya kubaka.”
RTDA itangaza ko umuhanda Kimodoka-Karambi- Kanyangese- Rugarama uzuzura utwaye ingengo y’imari ya miliyari 5 na miliyoni zisaga 474 z’amafaranga y’u Rwanda.