Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Gihugu cya Liechtenstein James Ngango yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo guhugu.
Ni impapuro yashyikirije igikomangoma cya Liechtenstein Serene Prince Alois, ku wa 25 Ukwakira 2024.
Muri uwo muhango, Amb Ngango yatanze ubutumwa bwa Perezida Kagame ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gusigasira umubano mwiza rufitanye na Liechtenstein mu nzego zitandukanye no kubaka ubutwererane butajegajega hagati y’ibihugu byombi.
Igikomangoma Liechtenstein Serene na we yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ari mwiza kandi anavuga ko azi ibibazo by’umutekano muke bikigaragara mu Karere k’Ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyemo kandi ko ibyo bito bifite ubushake mu kubishakira umuti by’umwihariko biharanira amahoro n’umutekano ku Isi.
Gutanga impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Liechtenstein, bikurikiye igikorwa nk’icyo Ambasaderi Ngango yakoze ubwo yazishyikirizaga Perezida w’u Busuwisi muri Kamena uyu mwaka.
Ambasaderi Ngango kandi ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Austria, Slovenia n’Ikirwa cya Roma (Holy See) aho azatanga impapuro mu gihe kiri imbere.