Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, bararira ayo kwarika nyuma y’uko bateye imbuto y’ibigori zikaba zimaze ukwezi kose zitaramera mu gihe igihe ntarengwa cyo kuba zameze kitarenga nibura iminsi irindwi.
Abo bahinzi bari mu bibumbiye muri Koperative ya IABEM ikorera ubuhinzi bw’ibigori mu gishanga cya Makera gihereye muri uyu Murenge wa Nyamabuye.
Bavuga ko iyi mbuto yanze kumera bayifatiye muri Koperative yabo, bakaba bifuza gufashwa kubona indi mbuto iyisimbura kugira ngo batazisanga mu bihombo mu minsi iri imbere.
Bizimana Antoine, umwe mu bahinzi bahuye n’iki kibazo, avuga ko ntagikozwe ngo bafashwe kubona indi mbuto yo gutera hakirikare, byazabatura mu gihombo.
Ati: “Nateye imbuto y’ibigori kuri are zirenga 20 ntihagira na kimwe kimera, ku buryo ubu ndi kubara igihombo cy’abahinzi nakoresheje, ifumbire nashoyemo. Muri make tudafashijwe kubona indi mbuto hakiri kare ibihombo ndi kuvuga byahita byikuba kubera gukererwa ubuhinzi.”
Dorinshuti Jean Damascene na we avuga ko imbuto y’ibigori yateye yanze kumera, akaba asaba ubuyobozi kubafasha kubona indi mbuto hakiri kare kugira ngo badakererwa mu buhinzi.
Ati: “Ndi mubahinzi bahuye n’ikibazo cyo gutera imbuto y’ibigori yaganga kumera, kuko mfite are zirenga 22 nanjye zanze kumera ku buryo koperative n’ubuyobozi bukwiye kudushumbusha indi mbuto yo gutera tutaracyererwa ubuhinzi, nubwo twamaze kugwa mu gihombo cyambere cy’ibyo twari twashoye.”
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yasabye ubuyobozi bwa Koperative IABEM ko bidatinze aba bahinzi bagomba kubona imbuto yo gutera vuba bitarabatura mu gihombo.
Ati: “Nk’ubuyobozi bwa Koperative aba bahinzi bagomba kubona imbuto byihuse yo gutera, kandi bakayihabwa ku buntu ndetse bigakorwa mu minsi itarenze itatu y’iki cyumweru kiri imbire.”
Ku bahinzi bibumbiye muri Koperative IABEM bagera ku 1 562, nta mubare ufatika w’abahinzi bahuye n’ikibazo cyo gutera imbuto ntimere utangwa.
Gusa usa Umuyobozi w’iyi koperative Uzamukunda Yukunda, yemera ko icyo kibazo gihari ndetse ko bagendeye ku nama y’ubuyobozi bw’Akarere, kizatangira gukemuka bitarenze ku wa mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024 bahabwa indi mbuto y’ibigori yo kongera gutera.