Kuri uyu wa Kabiri, ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) uzwi nka La Corniche, harimo kubera ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri bihuje intumwa z’u Rwanda iza RDC n’Umuhuza ari we Angola.
Ni ibiganiro bikomeje bigamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no gukuraho umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.
Uretse ingingo zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, izo ntumwa ziranaganira ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za DRC (FRDC) n’umutwe wa M23.
Muri ibi biganiro, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, na ho DRC ihagararirwa na Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga Thérèse Kayikwamba Wagner.
Ni mu gihe kandi Angola nk’umuhuza hagati y’ibi bihugu ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Tete António.
Bitewe n’uburemere bw’ibi biganiro, DRC yabaye ifunze umupaka munini, aho abashaka kujya DRC cyangwa kuvayo bari guca ku mupaka muto.
Ibi biganiro bibaye mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko mugenzi we wa DRC Kayikwamba yanze gusinya amasezerano yarimo ibyumvikanywe n’abakuru b’iperereza, byarimo gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.
Bibaye kandi mu gihe imirwano ikomeje muri Teritwari ya Masasi no muri Kivu y’Amajyaruguru, nubwo Umutwe wa M23 na DRC byari byasabwe gutanga agahenge.
Ibiganiro bya Luanda biheruka byari byasabye u Rwanda kugabanya ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ariko narwo rukabikora ari uko na DRC igaragaje ko yatangiye kurandura Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.
Iyi nama kandi ibaye mu gihe mu Mujyi wa Goma hategerejwe itangizwa ry’Urwego rwiswe “Reinforced Ad Hoc Verification Mecanism” ihuriweho n’abasirikare ba Congo, u Rwanda n’Angola.
Uru rwego rwemejwe mu biganiro biheruka guhuza intasi z’u Rwanda n’iza Congo muri Angola, ndetse inemeranwaho na ba Manisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu biganiro bihuza u Rwanda na Congo muri Angola, bigamije gusubiza umubano mu buryo.
Urwo rwego ruzaba rufite inshingano yo kugenzura ibijyanye no kumenya no gukurikirana uko ibyumvikanyweho muri Angola byubahirizwa n’uwaba wabirenzeho.