Nibura abantu batanu ni bo babuze ubuzima mu gihe abandi 18 bakomerekejwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’u Rwanda nk’uko byashimangiwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.
Imvura kandi zasenye cyangwa zangiza inzu zinyuranye, ibyumba by’amashuri, imyaka n’imihanda nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cyakozwe n’iyo Minisiteri hagati ya tariki ya 1 kugeza ku ya 24 Ugushyingo.
Uturere twibasiwe cyane kurusha utundi ni aka Gakenke, Gasabo, Rutsiro, Gisagara, Kamonyi, Gatsibo, aka Ngororero n’aka Rusizi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Philippe Habinshuti, yasabye abantu bagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimukira mu bice bitar amanegeka kugira ngo birinde kuba bakwisanga bambuwe ubuzima n’imvura irimo kugwa muri iyi minsi.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage guhora bari maso bazirika ibisenge by’inzu zabo, gufata amazi ava ku nzu zabo n’izindi ngamba zose zigamije gukumira imfu zitunguranye zitewe n’ibiza biterwa n’imvura.
Mu ntangiriro za Gicurasi mu mwaka ushize, imyuzure n’inkangu byibasiye uduce tw’Inburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda, aho byatwaye ubuzima bw’abantu 135.