Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, RNP, byerekanye ibicuruzwa bya magendu byafatiwe ku mupaka wa Rusumo, uhuza u Rwanda na Tanzania.
Ikigo cy’lgihugu cy’lmisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje aya makuru kuri uyu wa gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024.
Ibicuruzwa byafashwe birimo ibyuma by’imodoka, amavuta y’imodoka, amasabune n’amavuta yo kwisiga arimo ayangiza uruhu n’inkweto z’abagore, aho ba nyiri ukubyinjiza bagombaga gusora asaga miliyoni 77 Frw.
Uwitwa BIZIMANA Maurice n’umufatanyacyaha we bakurikiranyweho kwinjiza izi magendu, bakoresheje amayeri yo guhisha no kubeshya mw’imenyekanishwa ry’ibicuruzwa muri Gasutamo.
RRA yaboneyeho kwibutsa abaturage ko gukora magendu bidindiza iterambere ry’igihugu.
Bongeyeho ko igihano gihabwa uwishoye mu bikorwa nk’ibi kingana n’igifungo cy’imyaka itanu, agatanga n’ihazabu ingana n’icyakabiri cy’umusoro yagombaga gutanga, nk’uko bitegekwa n’ingingo ya 200 y’itegeko rya EAC rigenga imicungire yaza Gasutamo.
k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwaho umusoro.
Icupa rya Hennesy XO rivugwaho kuba rigura miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda