Hari imvugo y’Ikinyarwanda igira iti “Uwakoye akora aho ashaka”. Imvugo nk’izi ngo bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Gicumbi bakunze kuzikoresha bumva ko bakwiye gukoresha umugore icyo bashaka cyose, by’umwihariko imibonano mpuzabitsina igihe cyose bashakiye.
Ni ibigarukwaho na bamwe mu bagore baganiriye n’Umunyamakuru wa IGIRE.RW, aho bavuga ko ari ukubuzwauburenganzira mu gikorwa cy’imibanano mpuzabitsina ku buryo rimwe na rimwe bigira ingaruka ku mibanire yabo n’abo bashakanye.
Mukamana, izina ryahawe umwe mu bagore baganiriye na IGIRE.RW, ari mu kigero cy’imyaka 40.
Ubwe yemera ko nta munezero akibona mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina kuko nta ruhare akigiramo.
Ati “Mperuka umunezero mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ubwo nari maze gushaka umugabo.”
Akomeza avuga ko impamvu atakinyurwa ari uko umugabo we yumva ko isaha n’isaha amushakiye agomba kumubona ku buryo umugore atajya ategurwa.
Ati “Icyo gihe mbikora mpatiriza, sinyurwe nabyo rwose, yasoza ibyo yashaka akagenda ,ariko njye nsigara mbabaye. Kuba narakowe ntibivuze kurirwa bunyamaswa. Ikibabaje rero ni uko nta n’aho wagaragaza iryo hohoterwa.”
Mukamana iki kibazo agisangiye n’abandi bemeza ko hari bamwe mu bagabo bafite ingeso yo guhatira abagore babo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ku ruhande rw’abagabo, ntibavuga rumwe kuri iyi ngingo.
Uwitwa Munyaneza Simeon asanga umugore agomba guhora yiteguye ko igihe umugabo amushakiye agomba kumubona.
Ati “Yaba yaravuye iwabo atazi ikimuzanye? Ni gute namushaka akanyiyima? Keretse wenda ntamuhahiye. Ubundi se yanyima akansobanurira ko byagenze gute kandi Naramukoye? Ntibibaho.”
Gusa uwitwa Tumisiime Nehemiya we ntabibona gutya kuko asanga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigomba gutegurwa kandi kikagirwamo uruhare n’impande zombie.
Icyakora ngo hari bamwe mu bagore babikora nkana bitewe n’ibibazo bafitanye n’abagabo babo, bikaba urwitwazo rwo kubangira ngo bakora imibonano mpuzabitsina.
Dr Anicet Nzabonimpa, Impuguke mu by’Ubuzima bw’Imyororokere, avuga ko mu gihe abashakanye umwe ashatse gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato aba amukoreye ihohoterwa.
Ati “Iyo bigeze ku mibonano mpuzabitsina usanga ari ibintu bitaganirwaho, ugasanga umugabo arabikora ku ngufu,ariko bikwiye guhinduka bakava ku myumvire ya kera.”
Uretse kuba bidakwiye gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo mwashakanye ku gahato, ni n’icyaha.
Ni ibigarukwaho na Uwamahoro Donatille uyobora Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Gicumbi akaba anafite mu nshingano uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Uwamahoro agira inama abakibikora kubireka kuko bashobora kwisanga bagonganye n’amategeko. Ati “Ugomba kubitegura hagati yawe na mugenzi wawe mugakora imibonano mpuzabitsina iganiriweho.”
Ingingo ya 134 y’ITEGEKO Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikanye bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha:
1.Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu;
2.Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:
1.byakozwe n’abantu barenze umwe;
2.byateye urupfu uwabikorewe;
3.byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri;
- byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.
Ingingo ya 137 y’itegeko ryavuzwe haruguru kandi, ivuga ko Umuntu ukorera uwo bishyingiranywe igikorwa cy’ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).