Abarimu batagira amabaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu, bagaragaza ko ari imbogamizi ibakomereye kuko batabasha kugira uburenganzira ku bigenerwa abandi barimu arimo nko kubona inguzanyo mu kigega Umwarimu SACCO.
Mwarimu Munganyinka Speciose umurezi mu kigo cy’amashuri abanza cya Kagunga mu Karere ka Nyanza, ngo amaze imyaka 25 ari umwarimu nyamara ngo nta baruwa imuha akazi mu buryo bwa burundu arabona.
Iki kibazo agisangiye n’abandi barimu barimo Habakurama Theophile na we umaze imyaka 15 yigisha.
Aba barimu kimwe na bagenzi babo badafite aya mabaruwa abaha akazi mu buryo bwa burundu bavuga ko bagiye bagaragaza ikibazo cyabo mu nzego zibishinzwe ariko ngo ntibarabona igisubizo.
Bavuga ko bigira ingaruka ku iterambere ryabo n’iry’imirayngo yabo kuko ngo hari amahirwe batabona agenerwa abarimu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme nka kamwe mu Turere tugaragaramo ikibazo cy’abarimu badafite amabaruwa ya burundu hari icyo abivugaho
Kuri iki kibazo cy’abarimu bamaze imyaka myinshi badahabwa amabaruwa ya burundu, Mugenzi Ntawukuriyayo Leon ushinzwe iterambere ry’abarimu mu kigo cy’igihugu gishizwe uburezi REB, akoresheje ubutumwa bugufi yagize ati” Ku bufatanye n’Uturere twose twatangiye Isuzumabushobozi ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri bityo icyo kibazo kikaba kizakurikiranwa aho kizagaragara hose kugirango hasuzumwe impamvu zihishe inyuma.”
“Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu amara imyaka 10 atarabona ibaruwa ya burundu kandi ubundi nyuma y’umwaka 1 w’igeragezwa, umwarimu akorerwa isuzuma yagira amanota nibura 70% agahabwa ibaruwa ya burundu”.
Muri rusange mu Karere ka Nyanza hari abarimu ibihumbi 4.
Iki kibazo cyo kutagira amaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu ntikiri mu Karere ka Nyanza gusa, ahubwo kiri hirya no hino.