Umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo, urateganya gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine ku bakozi bose ba leta, mu rwego rwo gufasha ababyeyi ndetse no guhangana n’ikibazo cy’umubare muke w’abana bavuka muri iki gihugu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo butangaza ko iyi gahunda nshya izatangira muri Mata 2025, aho umukozi ashobora guhabwa iminsi itatu yo kuruhuka buri cyumweru.
Byongeye kandi, yatangaje politiki nshya izaha ababyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu amahirwe yo kugabanya umushahara wabo kugira ngo babashe gutaha kare.
Guverineri wa Tokyo, Yuriko Koike ubwo yatangazaga iyi gahunda kuri uyu wa Gatatu yagize ati “Turaza gusuzuma uburyo bw’akazi … tworoshye uburyo gakorwamo kugira ngo hatazagira ureka umwuga we kubera impamvu zirimo kubyara cyangwa kurera abana.”
Guverineri Koike akomeza agira ati “Ubu ni bwo buryo Tokyo ifite mu kurengera no guteza imbere ubuzima, imibereho, n’ubukungu bw’abaturage bacu muri ibi bihe bigoye igihugu gihanganye na byo.”
Umubare w’abana bavuka mu Buyapani ukomeje kugabanuka cyane mu myaka myinshi, aho wageze ku rwego rwo hasi cyane muri Kamena 2024, n’ubwo leta yiyemeje gushyiraho ingamba zo gushishikariza urubyiruko gushinga ingo no kubyara.
Umwaka ushize, havutse abana ibihumbi 727,277 gusa, kandi urwego rw’uburumbuke (umubare w’abana umugore ashobora kubyara mu buzima bwe) rwagabanutse rugera kuri 1.2, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, Imirimo n’Imibereho myiza y’Abaturage.
Kugira ngo umubare w’abaturage usubire uko wahoze, hakenewe uburumbuke bwa 2.1.
Kuri ubu, Guverinoma y’u Buyapani ikomeje gahunda yo gushyira mu bikorwa politiki nyinshi zifatwa nka “now or never” bisobanuye ngo “ubu cyangwa ntibibe” zigamije guhangana n’iki kibazo cy’uburumbuke buke.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo kandi, u Buyapani bukomeje guharanira ko abagabo bafata ikiruhuko cy’ububyeyi.