Guverinoma y’u Rwanda yahawe miliyoni $25 n’Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere,ADFD, azafasha mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Karenge Water Treatment Plant mu Karere ka Rwamagana.
Ni amasezerano y’inguzanyo yasinyiwe i Abu Dhabi ku wa aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi John Mirenge mu gihe Ikigega ADFD cyari gihagarariwe n’umuyobozi wacyo, Mohamed Saif Al Suwaidi.
Uruganda rw’Amazi rwa Karenge rusanzwe rufite ubushobozi bwo gutanga 15,000 m3 ku munsi, bikaba byitezwe ko nirumara kwagurwa ubwo bushobozi rukazajya rutanga 36,000 m3.
Amazi akorerwa muri uru ruganda arimo metero kibe 12,000 zihabwa abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gihe izindi metero kibe 3,000 zihabwa abo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rwamagana.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, John Mirenge, yavuze ko aya mafaranga u Rwanda rwahawe azafasha mu kwagura Uruganda rw’Amazi rwa Karenge kugira ngo rubashe kugeza amazi meza ku baturage benshi haba mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba.
Ati “Twishimiye ubu butwererane na ADFD bugaragaza umuhate wa UAE mu guteza imbere iterambere rirambye ku Isi. Kwagura uru ruganda rw’amazi ni gahunda ikomeye ku gihugu cyacu mu kugera ku ntego twihaye zo kugeza amazi meza ku baturage bacu.”