Mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo kimwe no mu Rwanda hose ibigo byinshi by’amashuri akenshi bigaburira abanyeshuri umuceri. Mu rwego rwo kubona uwujuje ubuziranenge kandi utabahenze abo mu Kigo cya Kabutare TSS cyo muri ako Karere babwiye itangazamakuru ko biyemeje kuwihingira.
Babigarutseho mu bukangurambaga bwo kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bitekerwa abanyeshuri ku ishuri, bwateguwe n’Ikigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge RSB, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP).
Uwo muceri iryo shuri riwuhinga ku buso bwa hegitari 4,8 bahinga mu gishanga cya Rwasave giherereye mu rugabano rw’Uturere twa Huye na Gisagara tw’Intara y’Amajyepfo.
Bamwe mu bahinzi b’iryo shuri basobanura ko bahinga uwo muceri bimakaza ubuziranenge bwawo.
Ndayizeye Enock, ushinzwe ubuhinzi muri icyo gishanga (Agronome) ari na we ukurikiranira hafi ubuhinzi bw’uwo muceri yabwiye itangazamakuru ati: “Iyo tumaze kuwuhinga, twitwararika mu kuwusarura, no kuwanika, tuwanika dukoresheje amashitingi kugira ngo utazahura n’itaka cyangwa se umucanga, noneho igihe abanyeshuri n’abandi bantu bazaba bagiye kuwurya batazahura n’umwanda uwo ari wo wose.”
Ndayizeye yavuze ko icyo kwitondera ari ukwirinda kwanika umuceri udashyizeho amashitingi, kuwurinda ubukonje ugashyiraho imbaho zituma utabikwa hasi aho ubukonje bwawinjiramo bugateza uruhumbu n’ibindi byangiza ubuziranenge bwawo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri cya Kabutare TSS, Damscene Mbarushimana, yavuze ko bahisemo guhinga umuceri kugira ngo babone uwujuje ubuziranenge kandi uhendutse.
Yagize ati: “Twari dufite ubutaka bw’igishanga bwari busanzwe bukoreshwa n’abaturage, kuba twigisha amashami y’ubuhinzi no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi tugomba kubona ko n’abanyeshuri babasha kwiga neza kandi bakamenya uko bazafasha abaturage uburyo bwo guhinga umuceri bahereye hasi.”
Mbarushimana avuga ko biteze kweza umuceri wujuje ubuziranenge kandi bakazanazigama amafaranga bari basanzwe bahahisha.
Yagize ati: “Iyo turebye aho twahinze hafi hegitari eshanu, turabona ko tuzasaruramo toni 34 z’umuceri udahuye, nitumara kuwuhura hazavamo toni hafi 25, mu guhinga uyu muceri twashoyemo miliyoni 5 n’ibihumbi 350, ayo mafaranga tubona ahubwo tuzayakuba hafi inshuro eshatu”.
Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Kagabo Joseph, avuga ko kuba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) bwagenewe abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa bitekerwa abanyeshuri, bizafasha mu buhinzi bw’umuceri.
Yagize ati” “Kugeza ubu umuceri ni igihingwa gitunze benshi uretse n’amashuri, noneho iyo bigeze nko ku bana dufite mu nshingano, wahinzwe neza wanakurikiranywe dufite abashinzwe ubuhinzi, ukagira n’ubuhunikiro bwiza noneho tukawugaburira abana, ndumva abo babishinzwe baje guhugurwa bifite akamaro.”
Kagabo yashimangiye ko guhugurwa na RSB ku kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bizafasha abari mu ruhererekane rwo kubigeza ku mashuri bakagira imyumvire imwe mu kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa.
Umukozi wa RSB mu ishami ryo kwimakaza ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu nganda nto n’iziciriritse, Hakizimana Naivasha Bella asabanura ko abahinzi b’umuceri bakwiye kwitwararika mu guhinga umuceri kugira ngo ugire ubuziranenge.
Madamu Hakizimana yabwiye itangazamakuru ko mu gihe umuceri ugiye guterwa abahinzi bakwiye kubahiriza igihe cyo kuwuterera, banubahiriza amabwiriza agenga gutera imiti mu gihe cyagenwe.
Yavuze ko mu gihe amabwiriza yo guhinga umuceri neza atubahirijwe bigira ingaruka ku munyeshuri ndetse n’undi wese wawuriye kuko uba utujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Iyo hari imiti yasigaye mu gihe cyo kuyitera ikaza muri wa musaruro w’umuceri, na wa wundi ugiye kuwutunganya ibyo bisigara by’imiti ntibivaho ndetse bigera kuri wa wundi uteka bikaguma kuri wa muceri kugeza igihe n’ugiye kuwurya abirya, bimugiraho ingaruka z’ako kanya no mu gihe kizaza ku buryo akomeje kuwurya igihe kirekire bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwa buri munsi”.
Hakizimana yatangaje ko abahinzi bakwiye kumisha umuceri neza kugira ngo ugire ubuziranenge, akavuga ko iyo utumye neza bigira ingaruka zikomeye.
Yagize ati: “Hari ubwiza buzatakara iyo ugiye kuwunyuza mu mashini kugira ngo ziwutonore uramenagurika, kandi iyo utumye bihagije hari udukoko tuba twajya muri uwo muceri tukawumunga. Mujya mubona iyo mufunguye umufuka mukabona udukoko tunini kenshi biba byaraturutse ku bwume butari buhagije, utwo dukoko tukabona indiri muri uwo muceri.”
Yongeyeho ko iyo umuceri utumye neza uzana uruhumbu na rwo rugira ingaruka ku bawurya utujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Iyo burya usaruye umuceri ugomba kuba ufite igipimo kiri hagati ya 20 na 25%, kandi umuceri tuba twiteze mu bubiko bwacu, ugomba kuba ufite ubwume bwa 13,5%.