Ibiganiro byari bitegerejwe hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi n’umuhuza Jao Lourenco wa Angola ku mutekano muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo byasubitswe ku munota wa nyuma.
Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Angola byanditse aya makuru bigira biti “bitandukanye n’ibyari bitegerejwe uyu munsi, inama y’abakuru b’ibihugu ntikibaye.”
Kuva mu mwaka wa 2021, Congo ihanganye n’inyeshyamba za M23 ziharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda na Leta ya Congo.
Muri uru rugamba rwibasiye uburasirazuba bwa Kongo, u Rwanda rwagaragaje ko Leta ya Kongo yinjije mu gisirikare cyayo umutwe w’iterabwoba wa FDLR watsembye imbaga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
U Rwanda rugaragaza ko umugambi wo kurimbura abatutsi FDLR yawukomereje muri Kongo, kandi igakomeza kubangamira umutekano w’u Rwanda, ikaba isaba Leta ya Kongo kurandura uyu mutwe.
Kongo ivuga ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23 ariko u Rwanda rukavuga ko ari urwitwazo rwo kugira ngo ikomeze gufatanya n’abateza umutekano mucye mu Rwanda.
Nta bimenyetso Kongo yigeze igaragaza muri iki kirego ku Rwanda.
Mu itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu wa Angola, umuhuza ntiyagaragaje indi tariki ibi biganiro biteganyijwe gusubukurirwaho.
Ibiganiro by’i Luanda byari biteganyijwe byabanjirijwe n’iby’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi mu kwezi gushize.