Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiratangaza ko ikigereranyo cy’abana b’abangavu 25 buri munsi mu Rwanda babyara, naho abangavu 25/1000 mu babyeyi babarirwa mu bihumbi 300 babyara buri mwaka.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuziam bw’abana muri RBC Dr. Uwimana Aline agaragaza ko mu myaka 10 ishize imibare y’abangavu batewe inda babarirwa hagati ya 7000-8000, kandi iyo mibare ikaba idahinduka, bityo ko hakwiye kugira igikorwa ngo abo bangavu badakomeza guhohoterwa.
Agira ati, “Iyo usesenguye imibare yo kuva mu myaka 10 ishize usanga ijya gusa, bivuze ko ingamba zifatwa zidatanga uumusaruro, niyo mpamvu hakwiye kugira igihinduka, ababyeyi bagatinyuka bakigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bakiri bato, kuko kuva ku myaka 10 abana batangira gukora imibonano mpuzabitsinda uko imisemburo yabo ibibategeka, kwigisha umwana uko yirinda bitandukanye no kumushishikariza kubikora”.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yo igaragaza ko mu myaka itanu ishize, nibura buri mwaka abangavu basambanyijwe batanze ibirego muri RIB babarirwa hagati ya 4.000-5.000, naho ababyaye babarirwa hagati ya 1000-1600, bingana n’ijanisha rya 24.7% batewe inda.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry avuga ko bimwe mu bitiza umurindi uko gusambanya abana b’abangavu, hari ubumenyi buke mu bijyanye n’ubizima bw’imyororokere, no gukomeza guhishira ihohoterwa rikorerwa abana.
Murangira avuga ko kubera ko umuryango Nyarwanda udaha uburemere ikibazo cy’umwana wasambanyijwe, bitiza umurindi abakomeza gusambanya abana kuko hari n’aho usanga bigera aho abana basambanywa n’abo bafitanye amasano, bigatuma hatanatangwa amakuru ku ihohoterwa.
Agira ati, “Abantu bigize ntibindeba, umwarimu akwiye kumenya impamvu umwana yasibye n’icyabimuteye, umwana wasambanyirijwe mu muryango birahishirwa kugeza n’ubwo usanga abakobwa basambanyijwe na se, nyamara bigira ingaruka ku wamaze kubyara”.
Agia ati, “Turacyabona abana baza kuregera RIB ko ababasambanyije bakabatera inda batabaha indezo y’abana, ariko ugasanga ntibaregera ko bahohoterwe kuko inda baba barazitewe n’abantu babarusha ubushobozi, bagatanga za ruswa no kwiyunga mu miryango ngo umwana afashwe, ibyo nabyo bigomba gucika”.
Kubera gusambanya abana kandi, imibare igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA buri ku kigereranyo cya 35% mu bangavu bari munsi y’imyaka 18, bivuze ko imibonano muzabitsina iba yakozwe idakingiye, binaviramo abo babyaye imburagihe guhura n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
RBC igaragaza ko hakwiriye gutangwa ibiganiro ku bana batoya bari ku kigero cy’imyaka irindwi, kuko byagaragaye ko abana basambanyijwe bagatwita bari mu kigero cy’imyaka 12-19, Kubigisha kare bikaba byatuma ababyeyi batazajya batungurwa no kubona abana babo batwaye inda.
Ikindi gisubizo gitegerejwe ni icy’itegeko ryemerera abangavu gukoresha uburyo bwa kizungu bwo kuboneza urubyaro, kuko byarushaho kurinda abatwara inda z’imburagihe, hakaba kandi hakenewe gutangira amakuru ku gihe, kwirinda guhishira abasambanyije abana, no guhana by’intangarugero abasambanya abana.