yuma y’igihe aburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, yongeye guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ndetse ahanishwa igifungo cya Burundu.
Ni umwanzuro watangajwe n’Urukiko rwa Paris, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, nyuma y’uko guhera saa tanu z’amanywa ya tariki 17 Ukuboza 2024 rwari mu mwiherero kugira ngo hasuzumwe ibyaha ubushinjacyaha burega Biguma, ubuhamya butandukanye bwatanzwe muri uru rukiko kuva yatangira kuburana ubujurire tariki 4 Ugushyingo uyu mwaka, ubusabe bw’abamwunganira ndetse n’ubwe ku giti cye.
Urukiko rwaje kwanzura rero ko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu, kugira uruhare mu kurimbura imbaga y’Abatutsi no kujya kuri za bariyeri, ahicirwaga Abatutsi bahanyuze bose.
Si ubwa mbere Biguma ahamijwe ibyaha nk’ibi ndetse agahanishwa igifungo cya Burundu aho mu rubanza rwa mbere yaburanaga mu mizi, yaje gukatirwa Burundu umwaka ushize nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibindi.
Biguma, waburanaga ubujurire, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza, ubwo yahabwaga ijambo n’Urukiko ngo agire icyo avuga ku buhamya bwatanzwe, mbere y’uko rwiherera, yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje cyane ndetse bimeze nk’inzozi mbi. Yagaragaje ko Abanyarwanda bose bababaye ndetse bagizweho ingaruka.
Yagaragaje ko ngo kugeza uyu munsi izo nzozi mbi zikimukurikirana, aho bamushinja kugira uruhare muri Jenoside kandi we yari umujandarume akagira abamuyoboraga, bityo ko nta kintu yari bukore mu bubasha bwe atabajije abamutegeka.
Biguma yavuze ko uyu munsi ari umugabo ubabaye kandi nyamara ari umwere bashinja ibinyoma, ati: “Kuri ubu ndi umugabo ubabaye kandi nyamara ndi umwere nubwo nshinjwa. Umuryango wanjye warasenyutse, ubuzima bwanjye bwarangiritse. Ba Nyakubahwa Bacamanza nizeye Ubutabera bwanyu kandi nizeye ko muzumva impamvu n’umutima wanyu ndabashimiye”.
Abanyamategeko bunganira Biguma, basabye Urukiko ko rwamugira umwere ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite.
Me Altit Emmanuel yagaragaje ko ibirego by’Ubushinjacyaha bishingiye ku gukekeranya, kandi nta kigaragaza ko uwo yunganira yakoze ibyaha akurikiranyweho.
Yerekanye ko nubwo mu Rukiko habonetsemo abatangabuhamya bashinja Biguma, ariko ngo ibyo bavuga bishingiye ku magambo gusa adafite ibindi bimenyetso byakunganira ikirego cy’Ubushinjacyaha.
Biguma yatangiye kuburana Urubanza mu Bujurire mu rukiko rwa Rubanda rwa Paris tariki 4 Ugushyingo 2024.
Mu rugereko rubanza rw’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris, Biguma yari yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakoreAwe batutsi, akatirwa igifungo cya burundu.
Mu gihe cya Jenoside yari umujandarume muri Nyanza, aho abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bakoranye na we, bagaragaje ko yagize uruhare mu gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-Songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri. Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse n’abandi.
Biguma w’imyaka 68, yafatiwe mu gihugu cya Cameroon muri 2018, yariyise Hategekimana Manier, aho yagaragaje ko yahinduye amazina ye kubera umutekano we.