Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS) mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, yashimye imbaraga u Rwanda rwashyizemo ruhashya Icyorezo cya Marburg, rukaba rugitsinze burundu mu mezi atatu gusa.
Yashimye umuhate w’Abanyarwanda by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE itahwemye kugaragaza ko ishishikajwe no kukirandura.
Yagaragaje ko umuhate wayo wabaye igikoresho cyatumye hagerwa ku ntsinzi y’akataraboneka kandi bagaragaza ubutajegajega bw’inzego z’ubuzima mu Rwanda no kurinda abaturage mu buryo buhamye.
Yagize ati: “Uyu munsi dutangaje bidasubirwaho ko Marburg yarangiye mu Rwanda tubikesheje ubufatanye n’imikoranire.”
Yagaragaje ko imbaraga ubuyobozi bwashyizemo ari zo zitanze intsinzi kuri Marburg.
Ati: “Ndashima ubuyobozi bw’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange kuko bashyize imbaraga mu guhashya iki cyorezo cyari kibangamiye urwego rw’ubuzima, twarakirwanyije kandi byagezweho.”
Yijeje u Rwanda ko bazakomeza ubufatanye mu ngeri zose zijyanye no kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse bazashyira imbaraga mu kuziba icyuho cy’abaganga bahitanywe n’iki cyorezo.
Yashimye abafatanyabikorwa barimo Uganda, Sierra Leone n’ibindi bihugu byagize uruhare mu koherereza u Rwanda abaganga bo gufasha abari basanzwe mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abahitanywe na Marburg.
Yanashimye Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, (Africa CDC), ku mbaraga cyashyizemo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko umunsi wa 42 washize saa sita z’ijoro nta murwayi n’umwe nta ugaragaza ibimenyetso bya Marburg ari nabyo byashingiweho byemezwa ko itakirangwa mu Rwanda.
kuva ku wa 27 Nzeri u Rwanda rwamenya ko habonetse umurwayi wa mbere wa Marburg byari ibintu bitoroshye, byasabye imbaraga nyinshi n’ubufatanye kugira ngo bakurikirane kandi bavure abacyanduye bose.
Dr Sabin avuga ko ashingiye ku byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ko iminsi 42 koko yashize saa sita z’ijoro nta murwayi n’umwe nta n’ibimenyetso bya Marbug bikigaragara ari byo bishingirwaho byemezwa ko yarangiye burundu.
Ati: “Marburg yararangiye nshingiye ku mabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima, OMS. Ku bw’izo mpamvu ntangaje ku mugaragaro ko Marburg itakirangwa mu Rwanda.”
Yashimiye OMS yababaye hafi umunsi ku wundi nabanadi bafatanyabikorwa ariko agaragaza ko nubwo icyorezo cyatsinzwe urugendo rugikomeje.
Ubushakashatsi bwakozwe na MINISANTE nyuma yo kubona umurwayi wa mbere wa Marburg, bwagaragaje ko yaturutse ku ducurama twitwa ‘Egyptian rousette bats’, twari mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri hafi y’Umujyi wa Kigali.
Utwo ducurama tubana n’iyi virusi tukanayiteza aho turi cyane cyane kabiri mu mwaka; ni ukuvuga muri Werurwe na Kanama.
Aho ni naho umurwayi wa mbere yacyanduriye n’abandi biganjemo abakora mu nzego z’ubuvuzi by’umwihariko abakira indembe bandura batyo.
Kuva ku wa 27 Nzeri 2024, umurwayi wa mbere yaboneka, inzego z’ubuvuzi zatangiye urugamba rwo gukurikirana abarwaye, kubakingira no gukaza ingamba z’ubwirinzi.
Uwanduye Marburg aba afite ibyago byo guhitanwa nayo ku kigero cya 88% ariko u Rwanda rwagaragaje ko rwahanganye nacyo ndetse benshi mu banduye bakaba baravuwe bagacyira.
Mu bantu 66 banduye Marburg yahitanyemo 15, abandi 51 barakize.