Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 24 kugeza tariki 5 mutarama 2025, ku bufatanye na Sosiyete zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zitwara abagenzi ijoro ryose ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igiciro cy’urugendo kitahindutse, kandi hazakoreshwa uburyo bwo kwishyura igiciro ku rugendo umugenzi yakoze, nk’uko bisanzwe bikorwa hifashishijwe ikarita y’ikoranabuhanga.
Mu butumwa bwashyizwe n’Umujyi wa Kigali ku rubuga rwa X buvuga ko mu birori bisoza umwaka, kwishima ari ngombwa ariko ko abantu bagomba kuzirikana gahunda ya Tunyweless.
Samuel Dusengiyumva, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati “Ubuzima bwacu nibwo buza ku isonga kugira ngo mu mwaka utaha tuzakomeze gutera imbere, nk’uko Igihugu cyacu kibyifuza”.
Iki cyemezo gifashwe nyuma yo gutekereza ko hashobora kubaho urujya n’uruza, rw’abantu benshi mu minsi isoza umwaka wa 2024.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), na rwo rwakemuye ikibazo cy’umuvundo muri gare ya Nyabugogo mu minsi mikuru.
Iki cyemezo cya RURA cyashyizeho amabwiriza ko kuva tariki ya 23 kugera 31 Ukuboza 2024, abagenzi bajya mu Burasirazuba bava mu Mujyi wa Kigali, bazajya bakoresha gare ya Kabuga, abajya mu Majyepfo bakoreshe iya Nyamirambo, abajya mu Majyaruguru bo bakoreshe gare ya Nyabugogo.
Ibi byemezo byose bizafasha abagenzi bajya gusangira n’imiryango yabo mu ntara, kudahura n’ikibazo cyo kubura imodoka nk’uko Muhoza Elias abivuga.
Ni ikintu cyiza abayobozi batekereje, kuko bizaturinda guhura n’ikibazo cyari gikunze kubaho cyo kubura imodoka zitwara abagenzi mu ntara mu gihe cy’iminsi mikuru.