Muri uyu mwaka wa 2025 hari imishinga yo kubaka imihanda n’amasangano y’imihanda (rond-point), bikazakemura ibibazo by’umubyigano w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage bagaragaza ko iki ari ikibazo kibahangayikishije by’umwihariko mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.
Amwe mu masangano y’imihanda biteganyijwe ko azakorwa muri uyu mwaka arimo irya Chez Lando, ku Gishushu ndetse na Sonatubes.
Ni amasangano usanga arimo ibinyabiziga byinshi cyane mu masaha ya mu gitondo abantu bajya mu mirimo n’abanyeshuri bajya kwiga, uyu mu byigano ukongera kugaragara cyane mu masaha y’umugoroba abo bose bataha.
Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga muri RTDA, François Gihoza Mivugo avuga ko hari imwe mu mishinga yo kwagura imihanda izatangira mu mpera za Gashyantare cyangwa mu ntangiriro za Werurwe 2025.
Ni ibikorwaremezo kandi byitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali no kugabanya umuvundo w’imodoka.