Perezida Paul Kagame asanga iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu, nka kimwe mu byageza isi ku ntego yo kuzamura imibereho myiza y’umuturage.
Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga inama yiga ku iterambere rirambye iteraniye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Perezida Kagame yifatanyije na Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Bin Zayed Al Nahyan n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama yiga ku Iterambere rirambye (Abu Dhabi Sustainability Week).
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko hakiri icyuho cya zimwe muri gahunda zijyanye n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika, ariko ngo ahanini usanga biterwa na za Politiki zishyirwaho zitajyanye n’icyerekezo cy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere.
Yagize ati “Kuri ubu gahunda y’isi ku iterambere rirambye ntiragera ku ntego yayo nk’uko bikwiye ndetse by’umwihariko muri Afurika. Ari nako politiki ziyemejwe zidashyirwa mu bikorwa nyamara duhora mu biganiro by’ibigomba gukorwa, ndetse ugasanga na politiki zishyirwaho zidahura n’icyerekezo cy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere. Kuri Afurika ho, bisa nk’ibikigoye ariko biranashoboka cyane ko biteganyijwe ko abaturage ba Afurika bazikuba kabiri mu 2050, uku kuzamura k’uyu mubare bisobanura ko n’ubukungu bwacu bukwiye kujyana n’ibikenewe nk’amazi, ibiribwa ndetse n’akazi.”
Yifashishije urugero rw’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yagaragaje uko iterambere rirambye rikwiye kujyana ahanini na gahunda z’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, nka kimwe mu byo u Rwanda rumaze gushyiramo ingufu.
Perezida Kagame kandi yavuze ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu.
“Turabizi ko kugera ku iterambere rirambye bisaba ubufatanye buhuriweho cyane ko nta gihugu ubwacyo cyabyishoboza cyonyine, ahubwo kuri ibyo dukwiye kwigira ku makosa y’ahahise, tukarenga kure iyo mirongo ngenderwaho ya politiki rimwe na rimwe idindiza izo gahunda. Udushya mu ikoranabuhanga nitwo dukwiye kubakiraho ubu bufatanye ndiho mvuga. Iyi niyo mpamvu twishimiye ubufatanye bwacu bw’umwihariko dufitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu binyuze muri gahunda ziteza imbere Guverinoma, gahuda zo gutyaza urubyiruko mu ikoranabuhanga izwi nka One Million Coders initiative ndetse na gahunda yo guhererekanya ubumenyi mu nzego za Guverinoma. Hano intego yacu ni ukuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage bacu ndetse tunabungabunga ibidukikije.”
Perezida Kagame kandi yitabiriye n’umuhango w’itangwa ry’ibihembo bizwi nka Zayed Sustainability Prize byari bibaye ku nshuro ya 16, ahahembwe imishinga mito n’iciriritse, imiryango idaharanira inyungu, ndetse n’amashuri yagaragaje udushya n’ibindi bikorwa.
Umukuru w’Igihugu akaba yanahuye na Perezida wa Leta Zuze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan aho baganiriye ku gukomeza ubushake bw’ubutwererane ku mpande zombi no gukomeza kwihutisha iterambere rirambye.