Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yemereye abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ko mu gihe cy’imyaka ibiri ibibazo biri mu butaka bijyanye n’imbibi bizaba byakemutse.
Ibi Minisitiri yabivuze mu kiganiro yagiranye n’iyi Komisiyo kuri raporo y’Ibikorwa by’umuvunyi bya 2023-2024 ku bibazo byerekeye ubutaka n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko n’ubwo Minisiteri y’Ibidukikije yihaye igihe cyo gukemura ibibazo by’imbibi z’ubutaka cy’imyaka 5, ubu bashyizeho ingamba zirimo gukorana n’abapima ubutaka bigenga kugira ngo ikibazo kirangire bitarenze imyaka ibiri.
Ati “ Rwose ikibazo cy’imbibi z’ubutaka kigomba gukemuka mu gihe kitarenze imyaka ibiri ndetse mu myaka itanu iri imbere ibibazo bigaragara mu butaka bika byakemutse burundu”.
Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/2024 igaragaza ko 29% by’ibibazo rwakiriye bishingiye ku butaka harimo n’ibibazo by’imbibi z’amasambu y’abaturage zinjiranamo bigatuma hari n’abadahabwa ingurane kubera ko ibyangombwa by’ubutaka byabo bikoseje.
Dr. Uwamariya yagaragaje ko hashyizweho ba noteri bikorera 150 n’abafata ibipimo by’ubutaka ‘land surveyors’ 280 “ngo bafashe kurangiza amadosiye yamaze kwakirwa uhereye kuri ya yandi yatanzwe mu mpapuro, kugeza ku yatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, hanyuma kwihuta bikaba byakunda.
Agira ati “Twabafashe nk’ab’igihe gito kugira ngo badufashe kurangiza ako kazi.”
Hanashyizwemo abanyabiraka 40, uturere dutatu turimo ibibazo byinshi duhabwa abakozi 10 mu gihe abandi 10 basaranganyijwe mu turere dusigaye.
Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko uturere twa Rwamagana, Bugesera na Musanze twihariye 80% by’ibibazo by’ubutaka bigaragara mu gihugu.
Ati “Ubundi twabishyize muri gahunda y’imyaka itanu ariko twebwe twifuza ko mu myaka ibiri twaba turangije ibyo gukosora imbibi noneho tugasigara dukemura ibindi bibazo bigenda byuririraho.”
Aha kandi ni naho Minisitiri yemereye Abadepite ko bagiye gufatanya n’izindi nzego z’ubuyobozi mu gihe cy’imyaka itanu ibi bibazo bikazaba bikemutse.
Mu nteko, MInisitiri Mujawamariya ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa RMB Kamanzi Francis hamwe n’umuyobozi w’ikigo cy’Ubutaka.