Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, byagaragaje Perezida Kagame ubwo yakiraga Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Perezida Faure yakiriwe mu cyubahiro kigomba Abakuru b’Ibihugu ndetse Perezida Paul Kagame amutwara mu modoka ubwo bavaga ku kibaga cy’Indege.
Uwo munyacyubahiro asuye u Rwanda mu gihe Minisitiri akaba n’Umujyanama wa Perezida wa Togo mu birebana n’Ubuzima Rusange, Dr. Aristide Afèignindou Gnassingbé, na we aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, Dr. Aristide Afèignindou Gnassingbé, yasuye Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, Yvan Butera.
Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu buvuzi, guhugura abakora mu buvuzi ndetse no gushyira ingufu mu buvuzi bw’ibanze.
U Rwanda na Togo bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, inshuro nyinshi yakunze kumvikana ashima iterambere u Rwanda rwimakaje mu nzego zitandukanye.
Muri Werurwe 2017, Perezida Kagame yahuye na Gnassingbé wari i Kigali mu nama ya Transform Africa, baganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.
Icyo gihe, Abakuru b’Ibihugu bikije ku bijyanye n’ikoranabuhanga na politiki, aho Perezida Gnassingbé yakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda, agaragaza ko arufata nk’icyitegererezo.
Muri Gicurasi 2018 kandi u Rwanda na Togo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mikoranire mu by’ingendo zo mu kirere yari amaze imyaka umunani aganirwaho.
Perezida Kagame na Faure Gnassingbé bakunze kugirana ibiganiro aho bahurira mu nama mpuzamahanga zaba izibera ku Mugabane wa Afurika no hanze yayo.
Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Kanama 2024.