Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika ararahirira kuba perezida wa 47 w’iki gihugu uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2025.
Uyu munsi nturangwa no kurahira ku mugaragaro gusa kwa Trump na Vance, ahubwo uraherekezwa n’ibitaramo bya muzika, ndetse n’ibindi birori by’imyidagaduro.
Bitandukanye n’imyaka yabanje, aho uyu muhango wabera ku mbuga ya Capitol, kubera ubukonje bukabije muri uyu mwaka, ibirori birakorerwa mu nyubako imbere, aho Trump hamwe na Visi Perezida we, JD Vance barahirira mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Capitol Rotunda i Washington DC.
ICK News yaguteguriye ibintu byose biriburange uyu muhango w’irahira kuri perezida na visi perezida wa Amerika utegerejwe mu masaha ari imbere:
Ibikorwa n’igihe bikorerwa ku munsi w’irahira
Ibikorwa kuri yu munsi biratangirira ku bikorwa byo gusenga mu rusengero rwa St. John’s ruri muri Lafayette Square, urusengero rufite amateka akomeye i Washington DC. Nyuma y’isengesho harabaho umwanya wo gusangira ikawa mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu (White House).
Ibitaramo bya muzika n’ijambo ry’ifunguro biratangira saa 14:30 ku isaha ya GMT, ni saa 16:30 za Kigali.
Nyuma y’ibyo, harakurikiraho umuhango wo kurahira kwa Trump na Vance mu nyubako ya Capitol Rotunda.
Visi perezida watowe JD Vance arabanza kurahira. Ibi mubisanzwe bibaho mu masaha y’igicamunsi i Washington DC hafi ya saa 19:00 zo mu Rwanda.
John Roberts, umucamanza mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, niwe uri burahize perezida mushya, nk’uko bisanzwe bikorwa muri iki gihugu.
Perezida na visi perezida, buri wese ashyira ikiganza cye ku gitabo, kenshi kiba ari bibiliya, ariko ntabwo buri gihe aba ari bibiriya, hanyuma agasoma indahiro.
Trump rero arazamura ukuboko kwe kw’iburyo hejuru, kandi ashyire ukuboko kwe kw’ibumoso ku bibiliya. Akenshi, bibiriya izanwa n’umugore wa perezida ubu ugiye kurahira.
Muri uyu mwaka, Trump arakoresha bibiliya ebyiri. Hari bibiliya ye ku giti cye yahawe na nyina mu 1955 na bibiliya y’amateka ya Lincoln, yakoreshejwe mu irahira rya Perezida Abraham Lincoln mu 1861.
Komite ishinzwe irahira ryaTrump Vance yavuze ko Vance nawe arahira afite bibiliya ye, kopi ya bibiliya yari iya nyirakuru.
Trump ararahira asubiramo ibi bikurikira: “Ndahiriye (cyangwa ndemeza) ko nzasohoza mu budahemuka inshingano za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi nzabikora, uko nshoboye, mbungabunge, ndinde na narengere Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. “
Nyuma y’aho, Trump aratanga ijambo ry’irahira, aho biteganyijwe ko ari bugaragaze intego ze z’imyaka ine iri imbere. Ubutumwa bw’ijambo rye byavuzwe ko bwibanda ku bumwe, imbaraga, n’ubutabera.
Nyuma y’ijambo, Trump arajya mu cyumba cya Perezida kiri hafi y’icyumba cya Sena, aho ari businye inyandiko z’ingenzi.
Nyuma y’ibyo, Trump aritabira ifunguro ryarateguwe na Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ku bikorwa by’irahira.
Ibi birakurikirwa na parade isanzwe ikorwa iva ku nyubako ya Capitol ikagera muri White House ikanyura ku muhanda wa Pennsylvania Avenue. Iteganijwe gutangira saa yine z’ijoro zo mu Rwanda.
Hanyuma ibindi birori barikomereza muri Capitol One Arena.
Ni bande bitabira uyu muhango ?
Abagera ku bihumbi 200,000 biteganijwe ko bagaragara i Washington DC, hashobora kuba harimo abashyigikiye Trump n’abatamushyigikiye.
Abasenateri benshi bo muri Amerika hamwe n’abagize Inteko Ishinga amategeko baritabira ndetse n’abashyitsi b’ubuyobozi bushya.
Nyuma ya Trump, Vance, n’imiryango yabo, abandi bitabira b’ingenzi muri ibi birori ni perezida ucyuye igihe na visi perezida ucyuye igihe.
Ibi bisobanuye ko tubona Perezida Joe Biden, hamwe na Visi Perezida Kamala Harris, watsinzwe mu matora yo mu kwezi k’Ugushyingo na Trump, hamwe n’abafasha babo, Jill Biden na Doug Emhoff.
Abaperezida n’abagore babo bayoboye Amerika bari ku rutonde rw’abatumirwa, ariko Michelle Obama, umugore wa perezida wa Barack Obama, ntabwo yitabira uyu mwaka, nk’uko ibiro bye byabivuze.
Ibikomerezwa mu by’ikoranabuhanga, Elon Musk, Jeff Bezos, na Mark Zuckerberg, biteganyijwe ko bitabira uyu umuhango.
Shou Zi Chew, CEO wa TikTok, nawe araba ahari, nyuma yuko urubuga nkoranyambaga rwe ruhagaritse ariko rukongera gusubukura serivisi zarwo muri iki gihugu.
Visi Perezida w’u Bushinwa, Han Zheng, nawe araba ari mu bitabiriye uyu muhango.
Abasusurutsa umuhango
Carrie Underwood, niwe muhanzi ukomeye cyane uri ku rutonde rw’abitabira uyu mwaka.
Uyu muririmbyi mu njyana ya Country watwaye ibihembo bya Grammy 14, araririmba indirimbo “America the Beautiful” muri uyu muhango.
Lee Greenwood nawe uzwi mu njyana ya Country akaba n’inshuti ya Trump nawe araririmba, kimwe na Christopher Macchio, umuririmbyi wa opera.