Inkambi z’impunzi zari ziri ku nkengero z’umujyi wa Goma zahoze zirimo abantu ibihumbi amagana ubu ni imbuga gusa nyuma y’ifatwa ry’uyu mujyi wigaruriwe n’abarwanyi ba M23.
Umwe mu banyamakuru wigenga ukorera i Goma wasuye inkambi za Kanyaruchinya na Lushagara yabwiye BBC ko yasanze amahema hafi yose muri izi nkambi ari hasi.
Yagize ati: “Urebye hose ni imbuga zuzuyemo amabuye y’amakoro n’amashashi gusa. Ntiwatekereza ko aha hari abantu ibihumbi n’ibihumbi”.
Ntibizwi neza niba impunzi zari zisigaye muri izi nkambi zaratashye ku bushake cyangwa ku gahato.
Dany Kalume, umwe mu bagize sosiyete sivile ya Goma yabwiye BBC ko benshi mu bari batuye muri izi nkambi basubiye mu ngo zabo mu duce twa Rutshuru na Masisi tugenzurwa na M23, ko mu cyumweru gishize M23 yatanze imodoka zo gucyura abari basigaye muri zimwe muri izo nkambi.
Inkambi za Bulengo, Kimashini na Lushagara zari ziri mu burengerazuba bwa Goma, abari bazirimo bazivuyemo ubwo imirwano yacaga ibintu mu gace ka Mubambiro, ubwo M23 yarimo isatira umujyi wa Goma.
Ibyo byatumye impunzi zari muri izi nkambi zongeye guhunga zerekeza hagati mu mujyi wa Goma. Nyuma benshi ntibongeye gusubira muri izi nkambi, nk’uko umunyamakuru wazisuye abivuga.