Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, basabye Abadepite kubakorera ubuvugizi ku bibazo byakurikiye gahunda yo kubimura ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, hazwi nko mu ‘manegeka’, birimo no gukomeza kwishyuzwa imisoro y’aho bimuwe.
Iki ni kimwe mu bibazo bagejeje ku Badepite bari babasuye kuri iki Cyumweru, mu ngendo bamazemo iminsi hirya no hino mu Gihugu, bagenzura ibijyanye n’imibereho yabo n’iterambere.
Muri izi ngendo baganira n’abaturage ku ruhare rwabo muri gahunda za Leta zibafasha mu kwiteza imbere.
Mu Karere ka Gasabo, ikibazo cy’abaturage bimuwe mu manegeka bakaba bakishyuzwa imisoro y’ibibanza babagamo ni kimwe
Ni inshuro ya Kabiri aba baturage bagaragarije intumwa za rubanda iki kibazo cy’imisoro y’ubutaka batagituyeho.
Kuri iyi nshuro bagaragaje ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, kigikomeje kuboherereza ubutumwa buyibishyuza.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yijeje aba baturage ko bagiye kongera gukora ubuvugizi, bakazabona igisubizo mu gihe kitarenze Icyumweru kimwe.