Kuri uyu wa Mbere, mu karere ka Musanze habereye igikorwa cyo kumurika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze, ruruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 800.
Hagizwe urwibutso, mu gihe hari urukiko rw’ubujurire (cour d’Appel), nyuma y’ubusabe bw’igihe kirekire ko hatakomeza gutangirwa serivisi z’ubutabera kandi hari abahamburiwe uburenganzira bwo kubaho.
Iki gikorwa cyo kumurika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n’Akarere ka Musanze, Umuryango IBUKA ku bufatanye na Ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Amateka amurikwa yakusanyijwe avuye mu nyandiko z’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu bihugu nk’u Bbufaransa,u Bwongereza,u Bubiligi na Afurika y’Epfo bafatanije n’Abanyarwanda.
Perezida w’Umuryango Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert avuga ko bifuze ko aya mateka agera kuri benshi.
Amakuru y’ubushakashatsi bugaragara muri iri murikamateka, ari mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Iri murika ry’inyandiko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryatangiriye i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi umwaka ushize, mu Rwanda rimaze kubera ku cyicaro gikuru cya Ibuka no muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.